Ishimwe rya Nyirandama watangiriye kuri restaurant ikamugeza kuri hoteli ya miliyoni 300 Frw - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abatuye n'abagenda mu Mujyi wa Gicumbi bazi cyane hoteli yitwa 'Nice Garden' ifite agaciro ka miliyoni 300 Frw. Ni hoteli ya Nyirandama yatangiye mu myaka icyenda ishize ari restaurant isanzwe ndetse n'amacumbi aciriritse.

Gusa kuri ubu itanga serivise za hoteli n'iz'ubukerarugendo. Aganira na IGIHE, Nyirandama yavuze ko mu 2015 ubwo yatangiraga gukora, yatangiye bitoroshye afite abakozi batatu gusa na we arimo, ariko ubu hoteli ye ikaba ari imwe mu zitanga umusanzu ukomeye mu kwakira abantu mu Mujyi wa Gicumbi ndetse akaba amaze guha akazi abatari bake.

Yagize ati 'Twatangiye dufite ameza atandatu ya restaurant ndetse n'amacumbi ariko harimo matela gusa nta bitanda turashyiramo. Ndibuka ko umuntu watubereye umukiriya wa mbere yaje akeneye amafunguro ndetse n'icumbi ariko ambwira ko ari bugaruke ku mugoroba. Byabaye ngombwa ko njya kuzana igitanda cyo mu cyumba cy'abashyitsi mu rugo kuko nari namaze kumwemerera icyumba. Twatangiye mu by'ukuri nta cyo duheraho gifatika uretse ubushake'.

Yakomeje ati 'Twatangiye gukora gutyo nta bikoresho bihagije ndetse bimwe twaranabikodeshaga iyo twabaga tubonye abakiriya tutaragira ibyacu. Ariko twakomeje kugenda dutera intambwe maze mu 2019 Nice Garden iba hoteli y'inyenyeri ebyiri. Nyuma twaje no gufungura izindi restaurant zigezweho i Rulindo na Gakenke none ubu tumaze no gufungura ishami rya hoteli'.

Nyirandama ashimira cyane Perezida Kagame ku mahirwe yahaye abagore bakabasha gutinyuka gukora bakiteza imbere.

Ati 'Ndashimira Perezida wacu Paul Kagame kuko aha mpagaze iyo Igihugu kiba kitarampaye amahirwe nk'umugore ngo ntangize ubucuruzi ntabwo mba ngeze aha ngaha. Nagize n'andi mahirwe Igihugu kintangira ibya ngombwa byose njya mu mahugurwa y'amezi ane mu by'ubucuruzi n'iby'amahoteli muri Amerika mu 2017'.

Rwiyemezamirimo Nyirandama aha ubutumwa abandi bagore bwo kubyaza umusaruro amahirwe Igihugu cyabahaye.

Ati 'Nk'umugore wihangiye imirimo mu by'amahoteli n'ubukererugendo nabasaba gutinyuka, kugira intumbero, kudacika intege no kwigira ku bandi. Nta kazi katabamo imbogamizi birumvikana ariko mu Gihugu cyacu ibizitira iterambere ry'umugore barabikemuye'.

Yakomeje ati 'Hari nk'umugore uvuga ati 'ese nabasha kugera hariya ndi umugore koko', akumva kuba ari umugore hari aho bimuzitiye, ariko uyu munsi ubu twahindutse igisubizo cy'Igihugu. Nibatinyuke na bo bakore birashoboka'.

Rwiyemezamirimo Nyirandama kuri ubu afite abakozi 40 bahoraho n'abandi bakora iyo akazi kabaye kenshi. Atanga kandi amahugurwa y'igihe gito mu bijyanye no gutegura amafunguro abayahawe akabaha akazi cyangwa bakagashaka ahandi.

Nyirandama Chantal ufite hoteli ebyiri mu Mujyi wa Gicumbi mu Ntara y'Amajyaruguru arishimira intambwe amaze gutera nka rwiyemezamirimo w'umugore bikomotse ku mahirwe igihugu cyahaye abagore
Hoteli ya Nice Garden Hotel ifite agaciro ka miliyoni 300 Frw



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ishimwe-rya-nyirandama-watangiriye-kuri-restaurant-ikamugeza-kuri-hoteli-ya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)