Isimbi Model yahuriye nuruva gusenya kwa Mas... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku mugoroba wa tariki ya 31 Kanama 2024 muri BK Arena hari hateraniye abakunzi ba Massamba Intore wizihizaga imyaka 40 amaze atangiye umuziki.

Cyari igitaramo kandi cyo gukomeza kubara inkuru y'imyaka 30 yo Kwibohora no kwiyubaka ku Rwanda.

Ni igitaramo cyitabiriwe n'abantu barimo n'abafite amazina azwi mu ruganda rw'imyidagaduro. Umwe mu bari babukereye akaba ari Isimbi Model.

Uyu mubyeyi ntabwo ariko yabashije kugera ku byishimo ngo yizihirwe n'iki gitaramo kubera serivise mbi yatangaje ko yahawe.

Ati'Massamba Intore turagukunda ukwiriye n'icyubahiro ariko abajyanama n'abantu mukorana nabo ntabwo basobanutse.'

Yongeraho ati'Ibaze kugura itike 12 zo mu myanya y'icyubahiro [VVIP] ngo wicare ahantu heza wahagera ngo hicaye abatumirwa.'

Uyu mugore yavuze ko imitegurirwe y'ibitaramo by'abanyarwanda ikiri hasi bituma abantu usanga badakunda gushaka kubijyamo atari uko babanze.

Ati'Wanasobanuza ukabura ugufasha ngo fata aho ubonye cyangwa utahe, ibi birenze agasuzuguro. Iki nicyo gituma tutitabira ibitaramo by'abanyarwanda.'

Isimbi Model ari mu bitabazwa mu bikorwa byo kwamamaza ibikorwa bitandukanye yaba yifashishwa mu gufata amashusho, amafoto n'ibindi.

Hari kandi indirimbo yitabajwemo nk'iyitwa Closer ya Meddy, Uncle Austin na Yvan Buravan.

Muri Mata 2023 ari mu bizungerezi kandi byatangiranye na Kigali Boss Babes, itsinda ryatangijwe n'abarimo Gashema Sylvie, Queen Douce, Camille Yvette, Isimbi Model na Alliah Cool.

Atangaza uko yavuye muri iri tsinda, yavuze ko bishingiye ku kuba nta mwanya akigira.

Uyu mugore yaherukaga kugaragaza ko yishimira imyaka 3 arushinze na Shaul Hatzir bashyiranwe muri Kanama 2021.

Ubutumwa bwa Isimbi Model agaragaza ko atiyumvisha ikibazo abategura ibitaramo by'abanyarwanda babura Isimbi aheruka kugaragaza ko ashima Imana yamukuye kure ikamuha urugo rwiza aho amaze imyaka 3 arushinze Ari mu bagore bamaze gushinga imizi mu birebana n'imideli aho yitabazwa na kompanyi zitandukanye mu kwamamaza ibyo bakora 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146455/isimbi-model-yahuriye-nuruva-gusenya-kwa-massamba-yikoma-abategura-ibitaramo-byabanyarwand-146455.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)