Izaba ifite amacumbi y'abagenzi: Ibyo wamenya ku mushinga wo kuvugurura gare ya Nyabugogo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hakurikijwe ubuto bw'aho iherereye n'uburyo yubatswemo, ubonaka bitakijyanye n'igihe ari nayo mpamvu Umujyi wa Kigali ugaragaza ko ikwiye kuvugururwa.

Ni umushinga mugari utegerejwe na benshi kuko umaze igihe kitari gito uvugwa ariko ntushyirwe mu bikorwa nk'uko biba byatangajwe n'abayobozi mu bihe bitandukanye.

Umujyi wa Kigali uheruka gutangaza ko imirimo yo kwagura iyi Gare ya Nyabugogo izatangira hagati mu mwaka utaha wa 2025 ikazarangira mu 2027.

Nubwo igishushanyo mbonera kizagenderwaho yubakwa kitararangira, Visi Meya ushinzwe Imiturire n'Ibikorwaremezo mu Mujyi wa Kigali, Dusabimana Fulgence yagaragaje ko izaba ifite ibikorwa remezo by'ibanze kandi bigezweho.

Ati 'Nibyo koko inyigo yayo irimo gukorwa ntabwo irarangira ariko igeze kure, bimwe tuzibandaho ni ibikorwa remezo bijyanye n'imihanda n'ibijyanye n'inyubako.'

Yagaragaje ko imiterere y'iyo gare izaba igezweho biturutse ku kuba izubakwa mu buryo bworohereza imodoka bitewe n'ibyerekezo ziganamo.

Izubakwa ku buryo igira igice kigenewe imodoka zo mu Mujyi wa Kigali, igice kigenewe imodoka ziva n'izerekeza mu Ntara z'Igihugu ndetse n'imodoka zigenewe izituruka n'izerekeza mu hanze y'u Rwanda.

Dusabimana yavuze ko bizagendana no kubaka ibikorwa remezo by'imihanda bizifashishwa mu gukemura ikibazo cy'umuvundo w'ibinyabiziga ukunze kugaragara mu gace ka Nyabugogo.

Ati 'Hari kandi n'imihanda igomba kuba idufasha koroshya urujya n'uruza rushobora kuba hariya mu gihe kizaza, murabizi ko haba hari umuvundo w'ibinyabiziga mu masaha atandukanye cyane mu gihe cy'abagenzi benshi, rero turasha kuyubaka ku buryo ibyo bibazo tutazongera kubigira. Aho ni ho hazazanamo imihanda ishobora kunyura hejuru mu buryo bwo koroshya urujya n'uruza.'

Yashimangiye ko kandi bitewe n'umubare munini w'abagenzi bakoresha imodoka baturutse cyangwa berekeza mu bindi bihugu bashobora gukenera amacumbi, nabyo bizatekerezwaho mu kubaka iyo gare nshya.

Ati 'Ikindi kiziyongeraho ni amacumbi azaba ari hariya kubera ko hari hazaba hari abagenz baturuka no hanze y'igihugu batakeneye ko bajya kure kugira ngo babone aho bacumbika.'

Meya w'Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel yagaragaje ko inyigo ya gare ya Nyabugogo iri kugana ku musozo kuko izarangirana n'Ukwakira 2024.

Ati 'Inyigo yo gukora Gare ya Nyabugogo irarangira muri uku kwezi kwa 10, turizera ko muri iyi myaka itanu izasiga iriya Nyabugogo yubatswe, ivuguruye ku buryo hazaba ari ahantu hazima abantu bashobora kuba bafatira imodoka zijya hirya no hino bikadufasha no kugenda tugabanya uburyo abantu bakoresha imodoka zabo.'

Iyi gare niyagurwa bizihutisha ingendo kandi biteganyijwe ko hazashyirwa serivisi nyinshi z'ibanze zirimo n'izitahaboneka uyu munsi mu gihe izaba imaze kwagurwa.

Mu Ugushyingo mu 2017 nibwo Umujyi wa Kigali watangaje ko ufite gahunda yo kuvugurura bigezweho Gare ya Nyabugogo.

Icyo gihe gahunda yari ihari ni uko umushinga wagombaga gutangira mu 2018 ariko wagiye udindira.

Uyu mushinga wagombaga gushyirwa mu bikorwa na Sosiyete itwara abantu n'ibintu ya RFTC kuri miliyari 45 z'Amafaranga y'u Rwanda, gusa Umujyi wa Kigali waje gutangaza ko uwo mushinga uzaterwa inkunga na Banki y'Isi.

Ahagana mu 1998 nibwo Gare ya Nyabugogo yafunguwe, itangira kuba ihuriro ry'imodoka zose ziva cyangwa zijya muri Kigali ndetse hajyenda hiyongeraho n'iziva cyangwa zijya mu mahanga.

Ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali bwagaragaje ko inyigo yo kubaka Gare izarangirana n'ukwezi k'u Ukwakira 2024
Meya Dusengiyumva Samuel yagaragaje ko iyi gare ari umwe mu mishinga ikomeye ihanzwe amaso mu maso atanu ari imbere
Visi Meya ushinzwe Imiturire n'Ibikorwaremezo mu Mujyi wa Kigali, Dusabimana Fulgence yagaragaje ko izaba ifite ibikorwa remezo by'ibanze kandi bigezweho birimo n'amacumbi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/izaba-ifite-amacumbi-y-abagenzi-ibyo-wamenya-ku-mushinga-wo-kuvugurura-gare-ya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)