Juno Kizigenza yinjiye muri Sinema #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi Nyarwanda, Juno Kizigenza yamaze kwinjira no muri Sinema aho yahereye kuri filime ya Muzika izajya inyura kuri Zacu TV.

Ibi byatangajwe na Zacu TV inyuraho filime Nyarwanda ikaba igaragara kuri CANAL+, hari mu gikorwa cyo kumurika imishinga ya 2025.

Ni ibirori byabaye tariki 27 Nzeri bikitabirwa n'abantu b'ingenzi zinyuranye, harimo abakinnyi ba filime nyarwanda, abayobozi ba CANAL+ na ZACU TV, ndetse n'abafatanyabikorwa banyuranye.

Cédric Pierre-Louis, umuyobozi ushinzwe gahunda n'ibiganiro bya ZACU TV, yagaragaje ko muri 2025, ZACU TV ifite gahunda zo gukora imishinga izaba igizwe ahanini n'inkuru z'urubyiruko, ndetse ku nshuro ya mbere mu Rwanda, bakaba bagiye gukora filime na seri ziganjemo inkuru z'umuziki ari na yo umuhanzi Juno Kizigenza azagaragaramo

Ati 'Mu gihe ZACU TV yitegura kwizihiza imyaka ibiri ishize ibayeho, twishimiye ko imishinga inyuranye twamurikiye Abanyarwanda bayikunze. Mu gihe tumurika imishinga y'umwaka mushya, twishimiye ko ku nshuro ya mbere, abakurikira ZACU TV, bazaryoherwa na filime zivuga ku nkuru z'urubyiruko, ndetse na muzika.'

Si ibyo gusa kandi kuko Cédric Pierre-Louis yatangaje ko ZACU TV iherutse gusinyana amasezerano na NBC Universal, imwe muri sitidiyo zikomeye i Hollywood, aho ku nshuro ya mbere, Abanyarwanda bagiye gukurikira zimwe muri filime zabiciye bigacika hirya no hino ku Isi, 100% ziri mu Kinyarwanda.

Umuyobozi mukuru wa ZACU Entertainment, sitidiyo ya CANAL+ GROUP itunganya filime nyarwanda zinyuranye, Wilson Misago, yatangaje ko ashimishijwe no kuba seri ya Seburikoko igiye kugaruka by'umwihariko mu ishusho nshya kuri ZACU TV.

Ati 'Inshuro nyinshi nagiye mbisabwa n'abantu banyuranye, bambaza niba ntateganya kongera gukora seri ya Seburikoko. Ubu nishimiye ko abakunzi b'iyi seri bagiye kongera kuyibona mu isura nshya kuri ZACU TV, ndetse ikaba izaba iherekejwe n'indi mishinga inyuranye ZACU Entertainment isanzwe itunganya.'

Sophie Tchatchoua, umuyobozi wa CANAL+ RWANDA yavuze ko atewe ishema n'intambwe shene ya ZACU TV imaze kugeraho, atangaza ko abakiliya b'iki kigo gicuruza amashusho bakunda kureba cyane ZACU TV, ndetse ko iyi shene yashyizweho kugira ngo irusheho guteza imbere inkuru zakorewe mu Rwanda.

Sophie yakomeje ashimangira ko abantu badakwiye kugira impungenge zo gucikwa na gahunda ZACU TV, asoza yibutsa abakunzi ba sinema nyarwanda ko imishinga yose ZACU TV imurika, bashobora kuyireba igihe cyose bifashishije APPLICATION CANAL+.

ZACU TV ni shene ubusanzwe iboneka ku miyoboro ya 3, 38 ndetse na 390 kuri dekoderi za CANAL+, kuva ku ifatabuguzi ry'ibihumbi 5,000 RWF rizwi nka 'IKAZE.'

Juno Kizigenza yinjiye muri Sinema
Umuyobozi wa Zacu Entertainment, Wilson Misago yagaragaje ko Seburikoko igiye kugaruka mu isura nshya
Cédric Pierre-Louis, umuyobozi ushinzwe gahunda n'ibiganiro bya ZACU TV, yagaragaje imishinga ya 2025 harimo na filime izkinwamo na Juno Kizigenza
Sophie Tchatchoua, umuyobozi wa CANAL+ RWANDA, yatangaje ko atewe ishema n'intambwe shene ya ZACU TV imaze kugeraho
Bamwe mu bakinnyi ba filime zitambuka kuri ZACU TV bari bahari



Source : http://isimbi.rw/sinema/article/juno-kizigenza-yinjiye-muri-sinema

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)