Juvyel Anne yabaye umunya-Philippines wa mber... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mukobwa yahize bagenzi be 41 bageranye mu cyiciro cya nyuma mu birori bikomeye byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu rishyira kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Nzeri 2024, byabereye ahitwa Somaby mu Misiri.

Saluta yanditse amateka akomeye muri iri rushanwa kuko umukobwa wari wabashije kuza hafi muri iri rushanwa afite inkomoko muri Philippines, ari uwitwa Shanon Tampon, wabashije kuba igisonga cya mbere Miss Elite World 2022.

Mu 2021, umunya-Phillippines, Chella Falconer yahawe guhagararira iki gihugu mu 2023 mu irushanwa Miss Elite, ariko nyuma aza kwikuramo ku mpamvu ze bwite.

Saluta w'imyaka 20 y'amavuko wegukanye ikamba rya Miss Elite World, yanegukanye igikombe cy'umukobwa w'inseko icyeye (Best Smile Award). Yambitswe ikamba na Mejreme Hajdaraj yasimbuye, wari usanzwe ufite ikamba rya Miss Elite 2023.

Uyu mukobwa yagaragiwe na Victoria Maneiro wo muri Venezuela wabaye igisonga cya mbere, Irene Grande wo muri Espagne wabaye igisonga cya Kabiri, Sofia Gonzalez wo muri Mexico wabaye igisonga cya Gatatu na Tawana Sheldrick wabaye igisonga cya Kane.


Juvyel Anne Saluta yabaye umunya-Philippines wa mbere wegukanye ikamba rya Miss Elite World



Juvyel Anne Saluta yambitswe ikamba na Mejreme Hajdaraj yasimbuye wabaye Miss Elite World


Juvyel ari kumwe n'ibisonga bye, nyuma yo kugera mu cyiciro cya nyuma muri iri rushanwa






Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146834/juvyel-anne-yabaye-umunya-philippines-wa-mbere-wegukanye-ikamba-rya-miss-elite-world-amafo-146834.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)