Kaminuza y'u Rwanda yiyemeje kongera amacumbi y'abanyeshuri bayo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ibintu bimenyerewe ko amashuri yo mu Rwanda agira amacumbi yaba amashuri abanza, ayisumbuye ndetse n'amashuri makuru kuko abahiga harimo n'abaturuka kure.

Muri aya mashuri hari ategeka abanyeshuri bayo bose kwiga baba mu macumbi y'ikigo cyane cyane mu mashuri abanza cyangwa se amashuri yisumbuye.

Ku mashuri makuru ho ntabwo ariko bigenda kuko abanyeshuri bose ntabwo baba bategetswe kuba mu macumbi y'ikigo, usanga bamwe babamo abandi bagakodesha hanze y'ikigo cyangwa se abiga hafi y'iwabo bagataha

Abanyenyeshuri bose nabwo ari ko baba bifuza gukodesha amazu hanze y'ikigo, hari abajyayo kuko amacumbi y'ikigo yashize bikaba ngombwa ko bajya gucumbika hanze y'ikigo rimwe na rimwe bikanabagora kubona icumbi ryegereye ikigo.

Umuvugizi wa Kaminuza y'u Rwanda Kabagambe Ignatius, yabwiye The New Times ko Kaminuza y'u Rwanda iri ku kigero cya 23% mu guha amacumbi abanyeshuri.

Mu gihe cyo gutanga amacumbi yavuze ko bahera ku babana n'ubumuga, abatangiye umwaka wa mbere cyane cyane abakobwa bagakurikizaho abo mu yindi myaka ariko nabwo hibandwa ku bakobwa.

Kabagambe yavuze ko gahunda yo kongera amacumbi ari ukugira ngo Kaminuza yongere ubushobozi bwo guha amacumbi abanyeshuri kuko abenshi bakunze gucumbika hanze y'ikigo.

Yagize ati 'Turifuza kongera amacumbi y'abanyeshuri ku buryo 60% y'abanyeshuri bazajya babona icumbi kuri buri shami mu myaka itanu iri imbere. Muri uyu mwaka ishami rya Nyarugenge rizongerwamo ibyumba 900 bikaba bizorohereza abanyeshuri kubona amacumbi.'

Kugeza ubu Kaminuza y'u Rwanda ifite abanyeshuri barenze 30,000 mu babarizwa mu ma shami yayo icyenda, ikaba initegura guha impamyabumenyi abayeshuri ibihumbi umunani ku nshuro ya 10 mu Kwakira 2024.

Amwe mu macumbi y'abanyeshuri biga mu ishami rya Kaminuza y'u Rwanda i Huye



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kaminuza-y-u-rwanda-yiyemeje-kongera-amacumbi-y-abanyeshuri-bayo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)