Kaminuza ya Kigali igiye kubaka icyicaro gikuru kizatwara arenga miliyari 26 Frw - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mushinga w'ubwubatsi biteganyijwe ko uzatwara miliyoni 20$ (arenga miliyari 26 Frw). Iyi nyubako izaba iherereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kimihurura, Akagari ka Kimihurura, Umudugudu wa Amahoro.

Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi ya Kaminuza ya Kigali, Philibert Afrika, yabwiye IGIHE ko ubu bari mu mirimo yo gusiza, ku buryo ibikorwa by'ubwubatsi nyir'izina bizatangira mu Ukwakira 2024.

Ati 'Twavuga ko umushinga wo kubaka ugeze ku cyiciro cyo gusiza ikibanza. Imirimo yo kubaka izatangira mu kwezi kwa cumi. Biteganyijwe ko umushinga uzatwara miliyoni 20$ kandi uzakorerwa kuri hegitari imwe n'igice.'

Yakomeje avuga ko iyi nyubako igezweho izaba ifite ibyangombwa byose nkenerwa mu masomo.

Ati 'Iyi nyubako izaba ifite ibyangombwa byose birimo ibyumba by'amashuri, laboratwari n'amasomero, ibyumba by'inama bigari, aho abanyeshuri bafatira amafunguro n'aho imodoka zihagarara.'

Biteganyijwe ko imirimo yo kubaka iyi nyubako izatwara umwaka n'igice.

Philibert Afrika yavuze ko umwanzuro wo kubaka icyicaro gishya cya kaminuza bawufashe kuko aho ikorera ikodesha ndetse hakaba hadatuma yakira abanyeshuri benshi.

Ati 'UoK ikorera mu nyubako ikodesha kandi abanyeshuri biyongera cyane buri gihembwe aho twakira byibuze 1500, kandi buri kaminuza yose igomba kugira inyubako yayo bwite. Birunvikana ko nitumara kubaka inyubako yacu tuzimuka.'

Yavuze ko mu gihe iyi nyubako izaba yuzuye iyi kaminuza izatangiza n'andi mashami mashya y'amasomo kuko izaba ifite ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri ibihumbi 20.

'Buri gihembwe twakira abanyeshuri 1500, bivuze ko aritwe twakira abo dushoboye kubera ko aho dukorera ari hato. Uyu munsi dufite abanyeshuri 8000 ariko inyubako niyuzura, tuzatangira andi mashami y'amasomo noneho tugere ku mubare twifuza. Inyubako zose nizuzura, tuba dufite ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri 20,000.'

Uretse uyu mushinga mugari Kaminuza ya Kigali ifite, inateganya kubaka amacumbi y'abanyeshuri cyane ko isigaye yakira umubare munini w'abava mu mahanga no mu ntara.

Irateganya kandi kubaka inyubako izajya ikoreramo ishami ry'i Musanze ikuko aho rikorera naho hakodeshwa.

Kaminuza ya Kigali yatangiye gukora mu 2013, kuri ubu ifite ishami muri Kigali riherereye ku Kacyiru n'irindi mu Mujyi wa Musanze. Itanga amasomo y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza n'icya gatatu.

Ifite amashami atandukanye arimo Uburezi (Education), Ubukungu n'Ubucuruzi (Business and Economic), Amategeko (Law) n'Ikoranabuhanga (Computer information technology).

Byitezwe ko imirimo yo kubaka iyi nyubako nshya ya Kaminuza ya Kigali izamara umwaka n'igice
Iyi nyubako ya 'University of Kigali' izatwara miliyoni 20$
Ni kaminuza izaba yubatse mu buryo bugezweho ndetse ifite ibyangombwa byose abanyeshuri bakenera
Iyi nyubako izaba ifite ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri ibihumbi 20



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kaminuza-ya-kigali-igiye-kubaka-icyicaro-gikuru-cyayo-kizatwara-arenga-miliyari

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)