Kamonyi: Ishuri ryatunguranye risaba abana b'incuke kwiga ikigoroba - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubusanzwe hirya no hino mu Rwanda, abana b'incuke biga mu masaga y'igitondo ndetse akenshi ku gicamunsi ntibiga.

Kuri GS Ruyenzi ho siko bimeze kuko iki kigo cyashyize hanze itangazo, kivuga ko abana biga mwaka wa mbere w'incuke bazajya batangira kwiga saa moya n'igice za mu gitondo naho abiga mu mwaka wa kabiri n'uwa gatatu bakazajya biga nyuma ya saa sita.

Umuyobozi w'ikigo, Habiyambere Cyrispin, yabwiye IGIHE ko intandaro yabyo ari uko bagize umubare munini w'abana baza kwandikishwa kuri icyo kigo.

Ati 'Ku ikubitiro twakiriye abana 80 icyo gihe itariki ntarengwa twari twatanze yari kuri 28 Kamena 2024 yo kugira ngo ababyeyi babe bamaze kwandikisha abana babo ariko ntabwo byubahirijwe kuko na nyuma y'aho ababyeyi bakomeje kuza kwandikisha abana kandi ntabwo twari kwanga kubakira.'

Habiyambere kandi avuga ko atari agashya kuri G.S Ruyenzi gusa kuko hari n'andi mashuri afite iyo gahunda aho abanyeshuri bo mu mashuri y'incuke bamwe biga mu gitondo abandi bakiga nimugoroba.

Yavuze ko umubare w'abanyeshuri wiyongereye cyane ugereranyije n'umwaka washize aho bari bafite abanyeshuri 62 mu mwaka wa mbere w'incuke, ariko ubu bakaba ari 125, kandi bikaba bitakunda ko bigira mu cyumba kimwe cy'ishuri.

G.S Ruyenzi kugeza ubu ifite abenyeshuri biga mu ishuri ry'incuke 279, harimo abo mu mwaka wa gatatu 50, mu wa kabiri 104 bazagabanywa mu byumba bibiri, no mu wa mbere 125 bazagabanywa mu byumba bitatu.

Abana b'inshuke bakwiga ikigoroba aho kwiga mu gitondo bigacamo ra? @Rwanda_Edu, @Kamonyi
-------------
Umubyeyi aranyandikiye ati 'Iryo shuri ngo ryakiriye abana benshi biga Gardienne ku buryo baduhaye #Babyeyi bidutunguye batubwira ko abana biga Gardienne ya 2 niya 3 bazajya… pic.twitter.com/nj6MblbhcH

â€" Oswald Oswakim (@oswaki) September 16, 2024

GS Ruyenzi yasabye bamwe mu bana b'incuke kujya biga ku gicamunsi, ibintu bitari bisanzwe



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kamonyi-ishuri-ryatunguranye-risaba-abana-b-incuke-kwiga-ikigoroba

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)