Kamonyi-Ruyenzi Sporting Club: Batsindiwe ku kibuga bagereranya nko kubyuka kuri Matera ukajya kuryama kubishangara #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi kipe igizwe n'Abagabo gusa basaga 60, biyemeje gukora Siporo bakina umupira w'Amaguru w'abatarabigize umwuga. Bagamije kurwanya indwara zitandura no gutsura umubano na bagenzi babo hirya no hino mu Gihugu. Mu mpera z'Icyumweru gishize batsindiwe ku kibuga cy'ahazwi nko mu Rugando mu Murenge wa Nyarubaka ho muri Kamonyi. Bahamya ko nubwo batsinzwe, icyo bashyize imbere ari ukwagura imibanire n'abandi, kubiba urukundo no kugira uruhare mu bikorwa bigamije iterambere ry'Igihugu, Siporo ikaba ikiraro kibahuza bakubaka Ubumwe.

Salama Patrick, umwe mubagize iri tsinda ry'abagabo bakuze(Abasheshakanguhe) biyemeje gukora Siporo, akaba na Kapiteni wa Ekipe, yabwiye intyoza.com ko mu byo bashyize imbere harimo; Ugukora, gukunda no gukundisha Siporo abakiri bato ndetse n'abakuze, bakamenya ko Siporo ari ubuzima.

Salama Patrick nyuma yo gutsindwa! Avuga ko nta kidasanzwe mu mupira w'amaguru ariko ko kuri bo nka Ruyenzi Sporting Club icyo bashakaga bakigezeho.

Avuga ko by'umwihariko nk'abagize Ruyenzi Sporting Club, bagamije gukora Siporo batsura Umubano n'abandi bahuje imyumvire ku mu maro wa Siporo, bubaka imibanire myiza iganisha ku kuba Abanyarwanda n'Abaturarwanda bafitiye Igihugu akamaro.

Mu mukino wo mu mpera z'icyumweru wabahuje na Rugando Unit Sport, Ruyenzi Sporting Club yanyagiwe ibitego bitanu kuri bibiri(5-2). Salama, yabwiye intyoza.com ko bakiriye uko gutsindwa, ko kandi ibyo mu mukino ari ibisanzwe ko habaho utsinda, utsindwa cyangwa se kunganya.

Ikibuga cya Rugando muri Nyarubaka, aho Ruyenzi Sporting Club yakubitiwe 5.

Gusa na none, avuga ko bagowe n'ikibuga bakiniyeho kimeze nk'igisambu kidahingwa, aho bakigereranya nko kubyuka kuri Matera bakajya kuryama ku bishangara kuko bo basanzwe bakinira ku Ruyenzi ku kibuga cyiza cya Tapi, ubu bakaba bakiniye ku kibuga kibi kirimo imigunguzi. Usibye n'ikibuga kibi, avuga ko nka Ekipe y'abakuze, baje bazi ko bakina n'abakuze bagenzi babo ariko bakisanga babahuje n'abana bakiri bato, banyaruka.

Salama ati' Twaje twiteguye gukina n'abantu tungana cyangwa bo baturuta n'abo turuta mo gake ariko ikipe idushyiriramo abana nibo badutsinze. Twari tuziko turi bukine na ba Papa babo none twakinnye n'abana babo'.

Aha, amakipe yombi yari agiye gucakirana mu kibuga.

Akomeza ati' Ntabwo ari ngombwa iteka ko dutsinda kuko si amarushanwa tuba turimo. Twebwe intego yacu tuba twayigezeho kuko nubwo intsinzi iryoha ariko ikiturangaje imbere cyane ni ugutsura umubano n'abantu, ni ibikorwa by'urukundo, tukamenyana, tukabana kandi neza. Siporo ni ubuzima nicyo dukangurira buri wese'.

Mu mboni ze, Salama hari uko abona umukino nk'uyu, ati' Iyi mikino nka Ekipe ya Ruyenzi Sporting Club, bidufasha gutsura Umubano, kumenyana n'abantu tukagura Umuryango kuko imibanire myiza kuri twe ni cyo twimirije imbere'. Akomeza agira inama buri wese mu rwego rwe, mu kigero cy'imyaka ye gukora Siporo kuko ari Ubuzima.

Theoneste Hakuzimana, Umuyobozi wa Rugando Unit Sport yabwiye umunyamakuru ko ikipe yabo ari iy'Abakuze, Abasheshakanguhe, bakina mu rwego rwo kurwanya uburwayi buturuka ku ndwara zitandura, babungabunga neza ubuzima bwabo ari nayo ntego nyamukuru bafite, aho bakora buri cyumweru guhera i saa moya n'Igice.

Théoneste Hakuzimana, Perezida wa Rugando Unit Sport yishimiye gukina na Ruyenzi Sporting Club. 

Hari uko abona umukino nk'uyu, ati' Mbere na mbere uduhuza n'abantu. Urema umubano hagati yacu n'abo twahuye. Uyu munsi twakinnye n'abo ku Ruyenzi, uko biri kose iyo dukinnye n'abantu nka kuriya, icya mbere hari urwego natwe tuba twisuzumyeho tukareba ngo imyitozo dukora idufasha iki, iri ku ruhe rwego?, icya kabiri ni Ukubaka Umubano hagati y'abantu n'abandi'.

Mu nama n'impanuro Hakuzimana aha abantu badakora Siporo cyangwa se ababona abayirimo bagakeka ko babuze ibyo bakora bindi, agira ati' Ikintu nababwira cya mbere ni uko Siporo ari Ubuzima. Siporo ni ubuzima!, muzi indwara nyinshi zitandura abantu barwara za hato na hato ziterwa no kudakora Siporo?. Hari abantu benshi turindira ko kwa Muganga bazatwandikira gukora Siporo ariko iyo ukoze Siporo Umubiri wawe ukora neza, Ugira ubuzima bwiza, utekereza neza! Niyo mpamvu nashishikariza buri muntu wese utajya ukora Siporo ko yaza akajya ayikora kugira ngo abungabunge Ubuzima bwe'.

Yaba ikipe ya Ruyenzi Sporting Club, yaba Rugando Unit Sport, uretse gukora Siporo nka bumwe mu buryo bwo kwibungabungira Amagara no gutsura Umubano wabo n'abandi, bavuga ko hejuru y'ibyo hari ibindi bikorwa bibahuza bagamije kwiteza imbere no gukemurirana ibibazo bitandukanye by'ubuzima hagati yabo, ariko kandi bakanagira uruhare mu kubaka Umuryango Nyarwanda, bita ndetse bafasha abatishoboye. Baharanira kandi kugira uruhare muri gahunda zitandukanye za Leta zifasha mu iterambere ry'Umuturage kuko bemera ko iyo umuturage ateye imbere ari ishema kuri we n'Igihugu.

Ruyenzi Sporting Club bari bicaye mu kibuga bibaza uko bari bugikinireho bagereranije n'icyabo.
Ikipe ya Rugando Unit Sport, ifite abana basanzwe bajya no gukora test(isuzuma) mu makipe akina nk'ababigize umwuga.
Ikipe ya Ruyenzi Sporting Club yahuriye n'uruvagusenya ku kibuga cyo mu Rugando.

Abanyamujyi barakubititse.
Nyuma y'umukino, haza igice cya Gatatu cyo gusangira no gusabana bakomeza ubucuti.
Aba ni Ruyenzi Sporting Club iyo bari mu kibuga cyabo cya Tapi basanzwe bakiniraho.

Munyaneza Théogène



Source : https://www.intyoza.com/2024/09/23/kamonyi-ruyenzi-sporting-club-batsindiwe-ku-kibuga-bagereranya-nko-kubyuka-kuri-matera-ukajya-kuryama-kubishangara/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)