Uyu muyobozi yavuze ko ari ngombwa ko ingamba zashyizweho mu guhangana n'iki cyorezo zirushaho gushyirwamo imbaraga kugira ngo zitange umusaruro. Izo ngamba ziganjemo izijyanye no guteza imbere isuku, zirimo nko gukaraba intoki inshuro nyinshi n'amazi meza n'isabune.
Ati "Ni bintu dushyizeho imbaraga zose zishoboka kuko usibye no kuvuga ngo turi mu bihe duhanganye n'icyorezo cy'Ubushita bw'Inkende, isuku ni umuco, isuku igomba guhoraho."
Avuga ko ahantu hose hubatswe ubukarabiro bityo agasaba ko ubwamaze kubakwa bwakoreshwa. Mu bigo 193 byose bifite ubukarabiro n'amazi ahagize muri aka Karere uretse ibigo bitatu gusa, nabyo bikaba bigiye gushyikirizwa amazi n'ubukarabiro bihagije.
Asobanura ko ibi bigo bisabwa guhorana amazi ahagije n'isabune. abana bavuye mu bwiherero, abavuye gufata amafunguro bagakaraba birinda iki cyorezo.
Uwihanganye Thomas Ushinzwe Amasomo ku Ishuri ryisumbuye rya Rugabano yasobanuriye RBA uko bakoresha ubwo bukarabiro.
Ati 'Aya mazi ahoraho nk'uko n'amazi ava ku muyoboro mugari, ikindi kandi mwabonye ukuntu ibigega ku mpande zose nabyo birimo amazi."
Yongeyeho ati 'Iyo abana bavuye nko guhanagura ikibaho cyangwa mu bwiherero barakaraba cyane cyane ko twabagiriye inama tukabigisha bihagije ku cyorezo cy'ubushita bw'inkende buri gukwirakwira, gusa dufite n'abashinzwe kubibutsa [Abakorerabushake]'.
Bimwe mu bigo bifite ikibazo cyo kubura amazi meza ntibyicaye ubusa ahubwo byishatsemo ibisubizo bashyiraho abakozi babivomera, binaba isoko yo kwihangira umurimo kuri bamwe nk'uko bisobanurwa n'Umuyobozi w'ishuri ribanza rya Kanyamurinda.
Ati 'Twarabikoze ku munsi wa mbere tugitangira nubwo nta mazi twari dufite ariko twishatsemo ibisubizo tureba abantu bayavoma tujya tubahemba, ku buryo buri munsi amazi aba ahari."
'Nabo babonye buryo ki babona imirimo. Bavoma amajerekani 20 ku munsi, tukabishyura 100 Rwf kuri buri jerekani, ubwo 2000 Rwf bya buri munsi turabitanga'.
Mu gushishikariza abana gukaraba intoki, ibigo by'amashuri biri kubifashwamo n'abakorerabushake b'urubyiruko, baba bari ku mashuri bereka ndetse bafasha abanyeshuri gukaraba intoki kenshi gashoboka. Bavuga ko ari umurimo bibwirije nta kiguzi kugira ngo bafashe abaturage kwirinda ikwirakwizwa rya Mpox.