Karongi: Ingo zibanye mu makimbirane zagabanutseho 1,800 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Itegeko Nshinga ry'u Rwanda rigaragaza umuryango nk'ishingiro ry'igihugu. Ibi bituma ubuyobozi bw'u Rwanda bushyira imbaraga mu guharanira imibanire myiza n'ituze mu miryango binyuze mu kuvugurura amategeko no korohereza imiryango itari iya Leta ikora mu bijyanye no kurwanya ihohoterwa.

Mu 2021 akarere ka Karongi kakoze ikusanyamakuru gasanga gafite imiryango irenga 3000 ibanye mu makimbirane, n'abangavu barenga 500 basambanyijwe baterwa inda.

Iryo sesengura ryagaragaje ko mu byongereye amakimbirane mu miryango harimo ubusinzi no kutumvikana ku ikoreshwa ry'umutungo w'urugo.

Ibi byatumye akarere kiyambaza imiryango itari iya Leta ifite aho ihuriye no kurwanya ihohoterwa bafatanya guha imbaraga umugoroba w'imiryango n'ibiganiro bitangwa n'abahoze babanye mu makimbirane.

Umuyobozi wungirije w'Akarere ka Karongi, ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Umuhoza Pascasie avuga ko izi ngamba zatanze umusaruro.

Ati 'Mu miryango twari twabonye imiryango ibanye mu makimbirane igera ku 3015, nyuma yo gukorana n'abafatanyabikorwa muri ya gahunda y'umugoroba w'imiryango, dufitemo abahinduriwe imyumvire bongera kubana neza ndetse bamwe muri baranasezeranye, abagera ku 1816 ubu ni imiryango ibanye neza. Ntangarugero'.

Umubare w'abangavu baterwa inda ku mwaka mu karere ka Karongi nawo waragabanutse kuko wavuye kuri 500 mu 2021 ukagera kuri 200 mu 2023-2024.

Visi Meya Umuhoza avuga ko ari umusaruro w'ubukangurambaga bafatanyamo n'abafatanyabikorwa batandukabye by'umwihariko kwigisha abasore n'inkumi ubuzima bw'imyororokere.

Ati 'Nibura ubona ko ubukangurambaga bukorwa hari umumaro bwagize ku bijyanye no guhindura imyumvire y'umuryango ndetse no kuba abana basobanukirwa ubuzima bw'imyororokere'.

Mu karere ka Karongi imiryango ibanye mu makimbirane yagabanyutseho 1,800 mu myaka 3 ishize



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-ingo-zibanye-mu-makimbirane-zagabanutseho-1-800

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)