Kayonza: Abagore bajya kwisengerera bari kubipfa n'abagabo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abo bagabo baganiriye na BTN, basanga abagore bakwiye kuba bari mu rugo bita ku miryango aho kugorobereza mu kabari.

Umwe mu bagabo yagize ati 'Nicara mu kabari umugore akaba yangezeho kandi mba namusigiye amafaranga yo guhaha. Abagore ntabwo tubashaka muri aka Gasantere ka Cyinzovu, bajye bataha mu rugo kare'.

Undi yagize ati 'Iyo baje mu kabari hari n'abatemera gusangira n'abagabo babo ahubwo baje kubaneka ngo barebe ko bari kumwe n'abandi bagore'.

Ku ruhande rw'abo bagore bo bavuga ko kuza mu kabari na bo ari uburenganzira bwabo kuko baba biriranywe mu mirimo y'amaboko n'abagabo na bo bakaza kwihemba ndetse ko harimo na bamwe ahubwo baba baje kubaka amafaranga yo guhaha nta yo babasigiye.

Umwe yagize ati 'Ndisengerera kuko mba narushye na bo bajye banywa batahe. Ntibakavuge ngo dutahe kuko na twe niba twakoreye amafaranga yacu twamaze guteka kuza mu kabari ni uburenganzira bw'umuntu'.

Undi we yavuze ko ikimuzana mu kabari ARI ugukurikira umugabo kuko nta kintu aba yasize mu rugo.

Ati 'Mba naje kumwaka ayo guhaha nkasanga yasinze nguyu hano. Umugabo ataguhahiye ngo ukugurire isabune n'igitenge wamenya ayo mafaranga yayashyize he? Yanywa nk'umugabo ariko akagira n'icyo azana mu rugo'.

Ubuyobozi bw'umudugudu aka gasantere karimo na bwo ngo bwagerageje kwinjira muri icyo kibazo ariko biba iby'ubusa abagore bakomeza kujya mu tubari nk'uko n'abagabo babikora.

Ubuyobozi bw'inzego z'ibanze bushishikariza abaturage kutamara umwaya munini mu tubari kuko akenshi usanga bikurura amakimbirane mu miryango n'ibindi bibazo by'ubukungu.

Abagabo bo muri Kayonza bavuga ko bitagaraga neza kubona abagore bagorobereza mu kabari



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-abagore-bajya-kwisengerera-bari-kubipfa-n-abagabo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)