Kayonza: Hagiye kubakwa inzu 112 z'abatishoboye - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni umwe mu myanzuro yafatiwe mu mwiherero w'iminsi ibiri wahuzaga abayobozi bo mu Karere ka Kayonza hagamijwe kurebera hamwe ibikorwa by'ingenzi bizakorwa mu myaka itanu iri imbere no gufatira hamwe ingamba zo kwihutisha iterambere no kuzamura imibereho y'abaturage.

Umwe mu myanzuro wafatiwemo ni uko bagiye kubaka inzu 50 zizubakwa n'imirenge muri gahunda yiswe 'Isano Dufitanye Iwacu', aho abaturage aribo bazabigiramo uruhare binyuze mu miganda.

Izindi nzu 62 zo zizubakwa mu Murenge wa Rwinkwavu kugira ngo zituzwemo abari batuye ahacukurwa amabuye y'agaciro.

Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yavuze ko imwe mu myanzuro y'ingenzi bafatiye muri uyu mwiherero harimo ingamba zikomatanyije kandi zihuriweho zo gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage.

Ati ' Twiyemeje ko ku nzu twari dusanganwe kugira izindi twongeraho binyuze mu mbaraga z'abaturage, ubuyobozi ndetse n'abafatanyabikorwa. Turateganya ko hari inzu 62 ziri bwiyongere ku zo twari dufite harimo no gukemura ikibazo cy'abazimurwa ahacukurwa amabuye y'agaciro. Ikindi ni ukwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry'imishinga kugira ngo itange umusaruro ku baturage.'

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rukara, Nyirabizeyimana Immaculée, yavuze ko inzitizi zituma umuturage ataba ku isonga babonye harimo kudakorera hamwe ndetse no gutanga serivisi inoze.

Yavuze ko bashingiye ku nama bahawe n'abandi bayobozi, bagiye kongera imbaraga mu gufasha abaturage kandi bakorera hamwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mwiri, Rukeribuga Joseph, yavuze ko bifuza kwegera umuturage bakamutega amatwi, bakumva ibibazo afite ndetse no kongeraho kumwereka inzira nziza yacamo ku buryo ibibazo afite byakemuka.

Hanzuwe ko udusantere tw'ubucuruzi n'imijyi bagomba kuba bafite irondo ry'umwuga hakanakurikiranwa uburyo bahembwamo. Andi marondo azajya akurikiranirwa ku Mudugudu.

Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yavuze ko uyu mwiherero uzabafasha mu kwegera abaturage
Abayobozi bo mu Karere ka Kayonza biyemeje kwihutisha gahunda y'iterambere mu baturage



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-hagiye-kubakwa-inzu-112-z-abatishoboye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)