Kayonza: Umusore w'imyaka 23 yasanzwe ku muhanda yapfuye - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umurambo w'uyu musore wagaragaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Nzeri 2024 mu Mudugudu wa Videwo mu Kagari k'Urugarama mu Murenge wa Gahini mu Karere ka Kayonza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gahini, Murekezi Claude, yabwiye IGIHE ko umurambo w'uyu musore wagaragaye mu rukerera ubonywe n'abaturage bari bagiye mu mirimo, yavuze ko bakeka ko ashobora kuba yarwanye na bagenzi be basangiye inzoga mu kabari.

Ati 'Ni umusore wari kumwe na bagenzi be basangira inzoga mu kabari bikavugwa ko batashye saa sita z'ijoro, ubuyobozi bwasanze aryamye ku muhanda yanegekaye hashize iminota mike ahita ashiramo umwuka, bishoboka ko hari abantu barwanye na we. Ubu umubiri we twawujyanye mu buruhukiro bw'ibitaro bya Gahini.'

Gitifu Murekezi yavuze ko iperereza kuri ubu rikomeje, aho bamaze gufata abantu babiri mu gihe abandi babiri na bo basangiye na we bagishakishwa ngo babazwe n'inzego z'umutekano. Uyu muyobozi yasabye abaturage kwirinda ubusinzi n'urugomo ngo kuko aribyo bikunze guteza umutekano muke.

Ati 'Ubutumwa duha abaturage ni uko umutekano bakwiriye kumenya ko ari ingenzi, abantu nibabanze birinde ku giti cyabo, birinde gusinda cyangwa urugomo kuko nk'uyu musore iyo ukurikiranye urasanga ashobora kuba yazize urugomo. Ni birinde rero ubusinzi kuko nibwo butera urugomo.'

Kuri ubu umurambo w'uyu musore wajyanywe mu buruhukiro bw'ibitaro bya Gahini mu gihe inzego z'umutekano zikomeje iperereza ku bantu bane basangiye n'uyu musore wari utunzwe no gusakisha muri uyu Murenge.

Umusore w'i Kayonza yasanzwe mu muhanda yapfuye



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-umusore-w-imyaka-23-yasanzwe-ku-muhanda-yapfuye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)