Kigali: Abatwara abagenzi mu modoka nto nta mpushya baburiwe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Binyuze mu itangazo ryatanzwe n'Umujyi wa Kigali na RURA, bibukije abantu bose ko abemerewe gukora umwuga wo gutwara abantu mu buryo bwa rusange muri Kigali ari ababiherewe uburenganzira n'ubuyobozi bw'uyu mujyi.

Umuyobozi w'ishami ry'ubwikorezi muri RURA, Mukangabo Beata yibukije abafite imodoka zabo bwite batwara abantu bakabishyuza kandi nta ruhushya rwo gutwara abagenzi bafite ko bihanwa n'amategeko kuko uru rwego rutanga izo mpushya ku bujuje ibisabwa.

Umuvuguzi w'Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine yabwiye IGIHE ko iri tangazo ryatanzwe nyuma yo gusanga hari abatwara imodoka cyane cyane into bakomeje gutwara abagenzi mu buryo butemewe i Kigali bikabangamira abatega bisi.

Yavuze ko icyo kibazo kiri kugaragara cyane muri iyi minsi nyuma y'uburenganzira bwatanzwe ku bantu bafite imodoka zabo bwite babishaka aho bagiranye amasezerano n'Umujyi wa Kigali bakajya batwara abantu mu buryo bwa rusange mu gihe hari bisi zari zigitegerejwe.

Ati 'Mu mwaka ushize igihe bisi zari zitaragurwa RURA yigeze guhamagara abantu bafite imodoka nto n'iziringaniye ko bashoboraga kubisaba bakaba bahawe uruhushya rw'igihe gito. Byakomeje kugaragara ko hari abataravuyemo igihe bari barahawe cyararangiye. Uyu munsi ni byo bituma abakoresha imodoka nini nk'abaguze bisi bakeneye kuzikoresha ngo zitange umusaruro babura abagenzi mu masaha yo ku manywa atari ay'umuvundo'.

Ntirenganya yakomeje asobanura ko muri ayo masaha yo ku manywa izo bisi zidashobora guhaguruka muri gare zituzuye kuko zigera ku byapa byo mu nzira zigasanga za modoka nto abagenzi zabatwaye bigatuma abari muri gare bakererwa bategereje ko zuzura kuko abagenzi ku manywa baba ari bakeya.

Urwo ruhushya abo bantu bari bahawe rero rwarangira bagakomeza gukora, Ntirenganya yavuze ko bongeye kwibutswa mbere yo gutangira gufatirwa ibihano.

Ati 'Twongeye kubitsindagira kugira ngo nidutangira kujya kubareba tubaca amande kandi aranaremereye hatazagira uvuga ngo ntiyari abizi'.

Agaruka kuri ayo mabwiriza, Ntirenganya yavuze ko ayagenderwagaho hatangwa impushya umwaka ushize bisi zitaragurwa atandukanye n'agenderwaho uyu munsi gusa ko nta we uhejwe mu kwaka urwo ruhushya mu gihe yujuje ibisabwa.

Kugeza ubu ba rwiyemezamirimo 13 ni bo bemerewe gutwara abaganzi mu buryo bwa rusange mu Mujyi wa Kigali. Abo barimo ibigo bitwara abagenzi muri bisi ndetse n'abatwara abantu mu modoka nto.

Abatwara abagenzi mu modoka nto nta mpushya bigatuma bisi nini zibura abagenzi baburiwe



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-abatwara-abagenzi-mu-modoka-nto-nta-mpushya-baburiwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)