Killaman arimo gushaka Nyagahene ngo amuhindurire ubuzima #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'uko Kayitaba Emmanuel wamamaye nka Nyagahene muri Sinema Nyarwanda avuze ko yakennye ndetse nta n'urwara rwo kwishima afite, Killaman yasabye abantu kumuhuza na we akamuhindurira ubuzima.

Hagiye hanze amashusho umukinnyi wakunze na benshi muri Sinema Nyarwanda by'umwihariko muri filime 'Zirara Zishya' na 'Haranira Kubaho', Nyagahene arimo atabaza asaba ubufasha.

Nyagahene aherutse kumvikana avuga ko amerewe nabi nta n'urwara rwo kwishima agira ahora mu ipantalo imwe n'umupira ko umugiraneza yamufasha.

Nyuma yo kubona aya mashusho, Niyonshuti Yannick uzwi nka Killaman na we umaze kwandika izina muri Sinema, yasabye ko bamuhuza na we akamuhindurira ubuzima.

Ati "mumunshakire amateka ahinduke, ntibyagakwiye nk'umuntu twakuze dufana."

Killaman kandi yagaragaje ko yifuza kugarura muri Sinema abakinnyi bakunzwe kera nka Mukarujanga, Nzovu, Nyirankende n'abandi.

Killaman yiyemeje guhindurira ubuzima Nyagahene



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/killaman-arimo-gushaka-nyagahene-ngo-amuhindurire-ubuzima

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)