Kimironko:Hashize umwaka bakusanyije amafaranga yo kubaka imihanda ntibyakorwa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abo baturage bavuga ko iki gitekerezo cyo kwiyubakira imihanda ya kaburimbo bakigize bashaka gufatanya n'Umujyi wa Kigali, aho bagombaga kuzana 30% naho Umujyi wa Kigali ukazana 70% by'amafaranga yose.

Gusa ngo baje gusanga iyo gahunda yo gufatanya n'Umujyi wa Kigali itinda kuko yo inubakwamo kaburimbo zikomeye, bahitamo kwiyubakira imihanda ya kaburimbo yorohereje yabasha kuva muri ayo mafaranga ariko bikihuta.

Nyuma ngo bakusanyije amafaranga bayashyira kuri konti iri mu Murenge SACCO wa Kimironko ndetse banashaka rwiyemezamirimo uzayubaka atangira gukora.

Muri uwo Mudugudu w'Inshuti hagombaga kubakwa imihanda ine ijya mu ma 'quartiers', nyamara ngo hubatswe umwe gusa, ibiri ikorwa igice undi umwe ntiwagira icyo ukorwaho none ubu umwaka urirenze.

Abo baturage babwiye TV1 ko batazi aho ikibazo kiri kugeza ubu kandi baratanze amafaranga yabo bashaka gutura heza ariko ivumbi rikaba ritaboroheye.

Umwe yagize ati 'Harimo ivumbi ryishi kuko mbere mu muhanda hari harimo ibinogo imodoka zitahagenda zihuta ariko kuko bari bamaze kuhatsindagira, ubu zicamo zihuta bikazamura ivumbi ryinshi'.

Bafuza ko ayo mafaranga yashyizwe kuri konti yakoreshwa uko ari aho kugira ngo akomeze kubikwa cyangwa bakabwirwa niba hari ikindi kibazo cyavutsemo.

Umuvugizi w'Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya yavuze ko ikibazo nyamakuru cyabiteye ari uko hari abaturage bamwe batatanze umusanzu basabwaga.

Yagize ati 'Mu gukora umuhanda ntiwavuga ngo urahera ahari abantu batanze amafaranga. Ikibazo bafite uyu munsi ni uko harimo abatarayatanga. Iyo bibaye ngombwa nk'ubuyobozi iyo ari igikorwa nk'icyo gifite inyungu rusange, turamanuka tukaza kureba niba nta manyanga arimo cyangwa ibindi'.

Aba baturage bo mu Mudugudu w'Inshuti bari bumvikanye ko buri wese atanga umusanzu hakurikijwe ubuso atuyeho. Gusa hari andi makuru avuga ko uwo muhanda wa mbere wubatswe ukarangira hari abadatanze uwo musanzu ari byo bishobora kuba byaratumye rwiyemezamirimo ahagarika ibikorwa kubera ibibazo byo kwishyurwa.

Umujyi wa Kigali ufite gahunda yo gufatanya n'abaturage kwiyubakira imihanda ya kaburimbo aho batuye, icyakora yabaye ihagaritswe ngo habanze hakemurwe ibibazo byajemo byatumaga itinda kandi abaturage baramaze gutanga umusanzu wabo.

Agace ka Kimironko kabarizwa mu karere ka Gasabo, mu mujyi wa Kigali



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kimironko-hashize-umwaka-bakusanyije-amafaranga-yo-kubaka-imihanda-ntibyakorwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)