Ibi byumba byasambutse kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 7 Nzeri 2024 mu mvura nyinshi irimo umuyaga yaguye ahagana saa Munani z'amanywa mu bice bitandukanye by'Akarere ka Kirehe cyane cyane mu Murenge wa Nyarubuye.
Umuyobozi w'Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Nzirabatinya Modeste, yabwiye IGIHE ko iyi mvura yari irimo umuyaga mwinshi yasenye ibyumba 11 by'amashuri byo ku Rwunge rw'Amashuri rwa Migongo mu Murenge wa Nyarubuye.
Ati 'Imvura yaguye ahagana Saa Munani z'amanywa isenya ibyumba 11 byo ku Rwunge rw'Amashuri rwa Migongo muri Nyarubuye. Nta bindi bintu yangije ni ibyo byumba gusa. Ubu rero twahise dushaka ahandi hantu abana bakwigira hari ibyumba bine byari byuzuye kuri icyo kigo nibyo ejo bizifashishwa ndetse twanabonye ibindi byumba ku kigo cy'amashuri abanza cya Nyarubuye nta kibazo rero abana bazagira ejo baziga neza.'
Visi Meya Nzirabatinya yakomeje avuga ko nta mpungenge bafite z'uko abana baziga kuko bamaze kubona ibindi byumba bizakoreshwa ku bana bose.
Yakomeje kandi asaba abaturage gufata ingamba zikomeye zo kuzirika ibisenge kugira ngo bakomeze kwirinda umuyaga wabasenyera inzu, abasaba gufata amazi ava ku bisenge kuko nayo ajya asenyera benshi.
Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kirehe-imvura-yasenye-ibyumba-by-amashuri-11