Kiyovu yatakaje, Musanze itsindwa na Police FC, Marines itsinda mukeba wayo Etincelles – Ibyaranze umunsi wa 3 wa #RPL #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Shampiyona y'umupira w'Amaguru mu Rwanda, Rwanda premier league yagarutse hakinwa imikino y'umunsi wa gatatu nyuma y'akaruhuko ki k'ipe z'ibihugu.

Iyi mikino yagiye kuba nyuma yamakipe atari yakinnye umukino wayo n'umwe kubera amarushanwa ya CAF Champions League kuruhande rwa APR FC na CAF Confederation Cup k'uruhande rwa Police FC.

Ni imikino yatangiye kuwa Gatanu, aho ikipe ya Vision FC yanganyije na Muhazi United 1-1, uyu akaba ariwo mukino umwe rukbi wabaye kuwa Gatanu indi yose isigaye ikinwa kuri iki cyumweru.

Guhera ku isaha ya saa sita n'igice zo kuri iki cyumweru, ikipe ya AS Kigali yatsinze Gorilla FC, ni umukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium, igitego gitsinswa na Emmanuel Arnord Okwi.

Nyuma yawo  ikipe ya Kiyovu SC yari yakiriye Mukura VS birangira ihatsindiwe igitego kimwe ku busa bituma igumana amanota atatu yari yabonye ubwo iheruka gukina na AS Kigali igatsinda 2-1.

Uyu munsi wa Gatatu nawo wasize ikipe ya  Police FC yo ikuye amanota atatu ya mbere muri uyu mwaka w'imikino ubwo yakina na Musanze FC ikahakura intsinzi y'igitego kimwe ki busa cyatsinzwe na Mugisha Didier.

I Rubavu ahazwi nko muri Brazil, ikipe y'ingabo zirwanira mu mazi yahatsindiraga ikipe ya Etincelles bahora bahanganye ibitego 2-0, uyu mukino akaba ariwo wa Mbere iyi kipe ya Marines yari itsinze muri uyu mwaka w'imikino kuko yatangiye inganya na Rayon Sports 0-0, ikaba yari yatsinzwe na Gasogi 1-0.

Mu ntara y'i Burasirazuba, Bugesera yari iri mu rugo yahatsindiwe na Rutsiro itozwa na Gatera Mussa ibitego 3-2, bityo Rutsiro yuzuza amanota 6 kuko umukino umwe yakinnye yawutsinzemo Vision 1-0.
Gasogi United ari nayo ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona y'u Rwanda, yanganyirizaga n'Amagaju i Huye ibitego 2-2, ibi bisobanuye ko Gasogi Igejeje amanota 7 mu mikino 3 imaze gukina aho itaratsindwa na rimwe.

Imikino y'umunsi wa Gatatu yasize Mashami Vincent atazatoza umukino wa Etincelles bazakina kuwa Gatatu kuko yahawe ikarita itukura ubwo batsindaga Musanze 1-0.

Muri rusange umunsi wa Gatatu wa Shampiyona y'u Rwanda wakinweho imikino 7 habonekamp ibitego 14 mu mikino yose.

The post Kiyovu yatakaje, Musanze itsindwa na Police FC, Marines itsinda mukeba wayo Etincelles â€" Ibyaranze umunsi wa 3 wa #RPL appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/kiyovu-yatakaje-musanze-itsindwa-na-police-fc-marines-itsinda-mukeba-wayo-etincelles-ibyaranze-umunsi-wa-3-wa-rpl/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kiyovu-yatakaje-musanze-itsindwa-na-police-fc-marines-itsinda-mukeba-wayo-etincelles-ibyaranze-umunsi-wa-3-wa-rpl

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)