Ko hari ibimenyetso simusiga byerekana itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi , Ingabire Victoire na bagenzi be ko batazana ibya 'jenoside yakorewe Abahutu' baririmba? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nubwo habaye inenge nyinshi mu manza zaburanishirijwe mu rukiko mpuzamahanga rw'Arusha, nko gushinyagurira abatangabuhamya, kugira abere abajenosideri cyangwa kubaha ibihano bya nyirarureshwa, nibura hari ukuri kwamenyekaniye mu buhamya ndetse n'inyandiko, butari kuzapfa kujya ahabona, kandi ari ingenzi mu kugaragaza bidasubirwaho ko umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi wateguwe, mbere yo kuwushyira mu bikorwa muw'1994.

Ni amashirakinyoma asobanura bidasubirwaho ko iyo Jenoside atari impanuka, gusubiranamo kw'amoko, cyangwa uburakari Abahutu batewe n'urupfu rw' ' umubyeyi', Perezida Yuvenari Habyarimana, nk'uko bikunze kuvugwa n' abajenosideri n'ababashyigikiye.

Ibimenyetso byavugiwe ahantu hanyuranye, byerekana ko Jenoside yakozwe Abatutsi yateguwe ni byinshi cyane. Muri iyi nyandiko, twe twahisemo kugaruka kuri bibiri gusa byavugiwe mu rukiko rw'Arusha, kuko dukeka ko atari Abanyarwanda benshi babimenye.

' Umwanzi wa Repubulika ni Umututsi uri imbere mu gihugu n'uri hanze yacyo'.

Nk'uko byanatinzweho mu rubanza rwa Col Théoneste Bagosora na bagenzi be bari mu gisirikari cya EX-FAR, nyuma y'umwaka n'amezi 2 FPR-Inkotanyi itangije intambara ku Rwanda, tariki 01/12/1991, Perezida Habyarimana yashyizeho itsinda ry'abasirikari bakuru 10, bayobowe na Col Bagosora, rihabwa inshingano yo gusesengura neza imiterere y'umwanzi, icyakorwa ngo atsindwe, haba mu nzira ya gisirikari, iy'icengezamatwara, n'iya politiki.

Tariki 21/09/1992, nibwo ibikubiye muri raporo y'iryo tsinda ryiswe 'Komisiyo Bagosora' byashyikirijwe Perezida Habyarimana n'abayobozi bakuru mu gisirikari, ndetse binasohorwa mu binyamakuru byakoreraga mu kwaha kw'abahezanguni b'Abahutu.

Mu by'ingenzi byari muri iyo raporo, harimo umwanzuro ugaragaza ko umwanzi wa Repubulika ari mu byiciro bibiri:

1. 'UMUTUTSI WESE URI HANZE Y'U RWANDA, N'URI IMBERE MU GIHUGU. UWO MUTUTSI AKUMBUYE UBUTEGETSI BWA CYAMI, YANZE KWEMERA IBYIZA BYA REVOLISIYO MVUGURIRAMUCO YO MUW'1994, KANDI AGAMIJE KWISUBIZA UBUTEGETSI MU NZIRA ZOSE, ZIRIMO N'INTAMBARA.

2. 'UMUNTU WESE USHYIGIKIYE UMUTUTSI. NI UKUVUGA UMUHUTU WANGA UBUTEGETSI BWA HABYARIMANA, N'UMUNYAMAHANGA WARONGOYE UMUTUTSIKAZI'.

Imbanzirizamushinga y'iki cyegeranyo cy'impapuro 14 (draft/brouillon) wanditswe na Col Anatole Nsengiyumva, wategekaga iperereza rya gisirikari, unozwa na Maj Cyiza Augustin, mbere y'uko Col Bagosora amurika imyanzuro ibukuru.

Niba hari ikintu cyabijije icyuya Bagosora mu rubanza rwe, ni ukwisobanura kuri iyi komisiyo ye n'imyanzuro yayo. We n'abamwunganira bagerageje kwerekana ko ari ibisanzwe gusesengura imiterere y'umwanzi igihe igihugu cyatewe, akanabeshya ko iyo raporo yagizwe ibanga ngo idakurura amacakubiri mu baturage, ngo ikaba yarashyizwe ku karubanda by'impanuka.

Ubushinjacyaha bwo bwerekanye neza iyo raporo yashyizwe nkana mu itangazamakuru, hagamijwe kurakaza Abahutu, babumvisha ko Abatutsi bashaka kubasubiza 'mu buhake n'uburetwa bw'ingoma ya cyami'.

Ibi kandi ni nako impuguke mu mateka y'uRwanda zibibona. Umunyamerikakazi akaba n'umushakashatsi, Nyakwigendera Alisson DesForges, mu gitabo cye' Aucun témoin ne doit survivre' cyasohotse muw'1999″, yashimangiye ko icyo cyegeranyo kivuga ko' umwanzi nyawe wa Repubulika ari Umututsi', cyongereye urwango Abahutu bari basanzwe bafitiye Abatutsi, ndetse banatangira kwiga uko babikiza'batarabambura ubutegetsi'.

Ubwo icyo cyegeranyo rutwitsi cyasohokaga, Umufaransa Col Michel Robardey yari mu mu Rwanda, mu rwego rw'ubufatanye mu bya gisirikari hagati y'igihugu cye n'uRwanda. Ubwo yatangaga ubuhamya muri Sena y'Ubufaransa muw'2007, yavuze ko byaba ari uburyarya n'ubugome hagize uwirengagiza ko icyo cyegeranyo ari ikimenyetso cy'umugambi wa jenoside wari uriho utegurwa.

Col Robardey yanemeje ko ba Ambasaderi b'Ubufaransa basimburanye mu Rwanda, Jean- Michel Marlaux na Georges Martres, nabo babonye icyo cyegeranyo. Kuba ntacyo bakoze, kandi babona ko ari jenoside itegurwa, Rushyashya isanga ari kwa kugambanira cyangwa gutererana Abatutsi, amateka azahora aryoza ibihugu byari bifite ubushobozi bwo gukumira ishyano.

' Twatojwe kwica Abatutsi 1.000 mu minota 20 gusa'.

Muri urwo rubanza rwa Bagosora na bagenzi be kandi, Gen Romeo Dallaire wayoboraga ingabo za Loni, MINUAR, zari zishinzwe kubungabunga amahoro mu Rwanda, yabwiye urukiko uburyo, muri Mutarama 1993 Interahamwe'Jean-Pierre' (agahimbano yahawe ku bw'umutekano we), yamusobanuriye ko we na bagenzi be babarirwa mu bihumbi, bari bamaze guhabwa imyitozo ihambaye n'ingabo za Leta, ku buryo buri wese yari afite ubushobozi bwo kwica Abatutsi nibura 1.000 mu minota itarenze 20.

'Jean-Pierre' kandi yanabwiye Gen Dallaire ko hari ahantu henshi, cyane cyane muri Kigali, hari hahishe intwaro n'amasasu, Interahamwe zagombaga kwifashisha mu kwica Abatutsi, igihe cyose Leta yari kuvuza ifirimbi itangiza ' kwikiza umwanzi'. Izo ntwaro ngo zajyaga guhishwa nijoro, zipakiye mu makamyo ya gisirikari, agahiduranyaga 'plaques' kugirango atamenyekana.

Gen Dallaire yandikiye abayobozi be i New York, abamenyesha iby'iyo myiteguro ya Jenoside, ariko muri kwa gutererana Abatutsi, bamubuza gutahura no gusenya ubuhisho bw'izo ntwaro.

Nk'uko twabivuze haruguru, ibi ni bike mu byahishuwe mu manza z'Arusha. Ntwitwiriwe tugaruka ku mbwirwaruhame z'abategetsi zahamagariraga Abahutu kwica Abatutsi na mbere y'urupfu rwa Habyarimana, amategeko 10 y'Abahutu yasohotse muri Kangura muri nomero yayo ya 6 yo mu Kuboza 1990, ubwicanyi bwakorewe Abatutsi muri Kibirira, mu Bigogwe no mu Bugesera, mu by'ukuri bwari nk'imyitozo yo gukora jenoside, n'ibindi byinshi byerekana ko urupfu rwa Habyarimana rworosoye gusa uwabyukaga.

Ko ibimenyetso bidashidikanywaho byerekana uko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe, abayiteguye, abayishyize mu bikorwa, n'abayishyizeho iherezo, kuki Ingabire Victoire na FDU/FDLR Inkingi ye, Nahimana Tomasi n'ingirwa-leta ye yo mu rubundiro, abana b'inkoramaraso bo muri Jumbo asbl, n'andi basazi biriza mu majimbiri 'jenoside yakorewe Abahutu', batazana ibimenyetso by'uko yateguwe, abayikoze n'abayihagaritse? Harya ngo ntibasinzira batabujije Abanyarwanda amahoro n'umutuzo, bakesha inzira bahisemo yo kwanga amacakubiri?

IVU we, bwira inyangabirama ngenzi zawe ko muhomera iyonkeje. Umunyarwanda wa none ntakiri wa wundi babwira gukubita uwo yanga agakubita uwo basangira.

The post Ko hari ibimenyetso simusiga byerekana itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi , Ingabire Victoire na bagenzi be ko batazana ibya 'jenoside yakorewe Abahutu' baririmba? appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/ko-hari-ibimenyetso-simusiga-byerekana-itegurwa-rya-jenoside-yakorewe-abatutsi-ingabire-victoire-na-bagenzi-be-ko-batazana-ibya-jenoside-yakorewe-abahutu-baririmba/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ko-hari-ibimenyetso-simusiga-byerekana-itegurwa-rya-jenoside-yakorewe-abatutsi-ingabire-victoire-na-bagenzi-be-ko-batazana-ibya-jenoside-yakorewe-abahutu-baririmba

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)