Ko uriye umusaza aruka imvi, ibigarasha byariye umwana 'Djibril' byo bizaruka iki? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umwana witwa Hakuzimana Djibril amaze iminsi atamaza ku mbuga nkoranyambaga abagome bitwaje ko umubyeyi we Hakuzimana Rashid afunze, bakamujya mu matwi bamushishikariza kusebya Igihugu, ukagira ngo hari icyo iyo myitwarire yafasha se mu bibazo arimo.

Djibril ntiyashyize hanze amazina y'abo bagome, ariko twashoboye kumenyamo abajenosideri n'ibigarasha nka Padiri Nahimana na 'guvernoma' ye y'igifu, Victoire Ingabire n'abambari be bo muri FDU/FDLR, Adeline Rwigara na murumuna we Tabitha Gwiza, Abdallah Bicahaga, Sylvia Mukankiko, n'izindi nyangabirama zarenze ihaniro.

Iyo uperereje, usanga abateranyaga Djibril n'Igihugu, n'ubundi aribo baroshye umubyeyi we mu byaha byamuviriyemo kujya muri gereza, kandi aho agereye mu ibohero, uretse gukoronga ku mbuga nkoranyambaga, nta n'agasabune boherereje umuryango we, uri mu buzima bubabaje.

Umuheto woshya umwambi bitari bujyane koko!

Nk'aho ubwo bugome budahagije, abo batindi bageze aho babeshya Djibril ko barimo kumushakira ubuhungiro, aho azaba muri paradizo, atazi ko benshi muri abo nabo babunza akarago n'akebo, basaba indaro n'amaramuko.

Mu bwenge bwa cyana, Djibril yizeye ba bihemu, abaha udufaranga hafi ibihumbi magana abiri(200.000 Frw), bamucuje bamubeshya ko ari ayo kumushakira impapuro z'inzira.

Utwo dufaranga umwana avuga ko yari atubonye yiyushye akuya, mu kazi kavunanye cyane k'ubuyede, abo batindi baratumwiba twashoboraga kuramira umuryango we, utunzwe n'amasengesho gusa.

Ibi ntaho bitaniye no gucukura inzu y'imfubyi cyangwa umupfakazi, ugasahura akebo k'udushyimbo twari kumurenza umunsi!

Ibyabaye kuri Hakuzimana Djibril birababaje, ariko byamweretse ubugome bw'abo yitaga' inshuti za papa', kandi ari ba' ntampuhwe' badatinya ubuhemu, uko bwaba buteye kose

Uriye umusaza aruka imvi, naho aba bariye umwana bazapfa bacira inkonda!

N'abandi rero, cyane cyane urubyiruko, nimwirinde ababajya mu matwi babahindura abanzi b'igihugu nta mpamvu, kuko ingaruka zitazatinda kubageraho.

Nimureke abagambanira uRwanda bapfe urwo bapfuye iyo mu ruzerero, ubujyahabi babwisangize kuko nibwo bahisemo.

Nimwirinde ikintu cyose cyabateranya na gakondo yanyu, kuko ari umuvumo usama uwawikururiye.

The post Ko uriye umusaza aruka imvi, ibigarasha byariye umwana 'Djibril' byo bizaruka iki? appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/ko-uriye-umusaza-aruka-imvi-ibigarasha-byariye-umwana-djibril-byo-bizaruka-iki/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ko-uriye-umusaza-aruka-imvi-ibigarasha-byariye-umwana-djibril-byo-bizaruka-iki

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)