Kongerera ibyerekezo Rwandair, kubaka ibibuga by'indege bishya no kunoza ibyo gutwara abantu: Icyerekezo mu myaka itanu - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi Minisitiri w'Intebe yabitangaje kuri uyu wa 9 Nzeri 2024, ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko gahunda ya Guverinoma y'imyaka itanu (2024-2029).

Dr. Ngirente yavuze ko mu myaka itanu iri imbere, urwego rw'ubwikorezi ruzashyirwamo imbaraga, aho hazongerwa ibikorwa remezo by'ubwikorezi mu mijyi n'ahandi, gukomeza guteza imbere ubwikorezi bwo mu kirere no mu mazi, by'umwihariko hakazanozwa uburyo bwo gutwara abantu mu buryo bwa rusange mu mujyi wa Kigali.

Ati 'Hagamijwe kunoza serivisi zo gutwara abantu mu buryo rusange, mu Mujyi wa Kigali hazashyirwaho imihanda yihariye izajya ikoreshwa na za bisi, hazanatangizwa uburyo bw'ikoranabuhanga bwo kuyobora ibinyabiziga mu mihanda, hagamijwe kugabanya ubucucike mu masaha akunze guhurirwamo n'ibinyabiziga byinshi (Smart traffic management).'

Yavuze kandi ko Guverinoma izakomeza kubaka no gusana imihanda mu rwego rwo kugabanya umuvundo w'ibinyabiziga mu mijyi, guteza imbere ubuhahirane mu turere twose tw'igihugu no mu bihugu duhana imbibi, aho hazubakwa imihanda ireshya nibura n'ibirometero 300.

Yongeyeho ko 'Mu rwego rwo guteza imbere ubwikorezi bwo mu kirere, hazongerwa ibyerekezo Rwandair yajyaga ijyamo, ibi bizajyana no kwiyongera k'umubare w'abagenzi bagenda na Rwandair duteganya ko uwo mubare wazikuba kabiri [...] Hazanarangizwa imirimo yo kubaka ikibuga cy'indege cya Bugesera ndetse n'ibindi bibuga byo kucyunganira hirya no hino mu gihugu.'

Mu bindi bizakorwa mu myaka itanu iri imbere, Minisitiri w'Intebe Dr. Ngirente yavuze ko hazanubakwa ishuri ryigisha gutwara indege (aviation skills academy), hazarangizwa imirimo yo kubaka ibyambu mu turere twa Rusizi, Karongi na Rutsiro.

Minisitiri w'Intebe kandi yagaragarije Inteko Ishinga Amategeko ko mu bindi bizashyirwamo imbaraga mu myaka itanu iri imbere, harimo kunoza imiturire, hihutishwa ibishushanyo mbonera bigaragaza ahagenewe imiturire n'ibikorwa remezo bijyanye, hashyirwe imbaraga ku miturire yo mijyi, abatuye ahashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Yongeyeho ko 'Ku bufatanye n'abikorera hazakomeza kubakwa inzu zijyanye n'ubushobozi bw'Abanyarwanda ku byiciro bitandukanye, ibi bizakorwa hubakwa inzu yo gukodesha n'izo kugura [..] Hazongerwa kandi ibikorwa bizamura ubukungu mu Mujyi wa Kigali, mu mijyi yunganira Kigali no mu yindi mijyi binyuze mu mishinga minini itandukanye.'

Minisitiri w'Intebe, Dr. Ngirente, yavuze ko hazashyirwa imbaraga mu kunoza uburyo bwo gutwara abantu mu buryo rusange
Ubwo Minisitiri w'Intebe yagezaga ku bagize Inteko Ishinga Amategeko gahunda ya Guverinoma y'Imyaka itanu
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi, Irere Claudette, Minisitiri w'Ubuhinzi, Dr. Musafiri Ildephonse, Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Musabyimana Jean Claude na Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Murangwa Yusuf, bari baherekeje Minisitiri w'Intebe mu Nteko

Amafoto: Kwizera Remy Moise




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kongerera-ibyerekezo-rwandair-kubaka-ibibuga-by-indege-bishya-no-kunoza-ibyo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)