KTN Rwanda yashyize ku isoko inzu nshya zo guturamo i Kigali - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni inzu zubatse mu buryo bw'umudugudu ibizwi nka 'Estate', icyiciro cya mbere kigizwe n'inzu 48 cyamaze kuzura, mu 1064 ziteganyijwe kuzubakwa mu gihe kingana n'amezi 36.

Zubatswe mu buryo bugezweho buzwi nka Apartment, aho buri imwe igizwe n'ibyumba bitatu. Inzu imwe igura miliyoni 75 Frw.

Umuyobozi ushinzwe uyu mushinga muri KTN Rwanda, Uwitonze Jean Pierre, yasobanuye umwihariko w'izi nzu.

Yagize ati 'Mu Kagarama biragoye kubona ikibanza, bityo ni amahirwe kuhabona inzu y'ibyumba bitatu yegereye ibikorwa remezo nk'amashuri y'incuke na Kaminuza ateganyijwe kuzubakwa i ruhande rwayo.'

Yakomeje avuga ko abatabasha kwishyurira icyarimwe, boroherejwe uburyo bwo kwishyura, aho bahuzwa na Banki ya Kigali, ikabibafashamo.

Ati 'Icyiza ni uko mu gihe udafite amafaranga ahagije tugufasha gukorana na Banki ya Kigali (BK), ikaguha inguzanyo, ya nzu ikaba ingwate.'

KTN Rwanda kandi ikomeje no gufasha abaturarwanda kubona ibibanza byiza byo guturamo mu bice bitandukanye by'igihugu.

KTN Rwanda ni sosiyete ifite inararibonye mu guhuza abaguzi n'abagurisha imitungo yabo. Umwihariko wayo ni uko ifasha abakiliya bayo gukurikirana ubutaka baguze ndetse no kubashakira ibyangombwa byose ku buryo n'abari mu mahanga bitabasaba kuza mu Rwanda.

Ukeneye gukorana na KTN Rwanda ushobora kunyura kuri www.ktnrwanda.com cyangwa kuri telefoni igendamwa ifite nimero +250783001414 cyangwa 0789 000 422.

Izi nzu ziherereye mu Kagarama mu Karere ka Kicukiro
Ni inzu zubatswe mu buryo buzwi nka Apartment
Icyiciro cya mbere cy'inzu 48 cyamaze kugera ku isoko
Uri muri izi nzu aba anitegeye Stade Amahoro
Uri muri izi nzu aba yitegeye ibice bya Remera



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ktn-rwanda-yashyize-ku-isoko-inzu-nshya-zo-guturamo-i-kigali

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)