Kuki Andy Bumuntu yasezeye kuri Kiss FM nyuma... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yatangiye gukorera Kiss FM ku mugaragaro kuva ku wa 22 Mata 2022. Itangazo rye ribwira abakunzi be ko yageze ku mwanzuro wo gusezera kuri Kiss Fm, yarishyize hanze mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 8 Nzeri 2024.

Ni ubwa mbere uyu musore wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Fire' yari yinjiye mu itangazamakuru, kuko imyaka yabanje yari azwi cyane mu muziki kurusha indi mirimo. Ubwo yakirwaga kuri Kiss FM, Andy yavuze ko yinjiye mu itangazamakuru kubera ko kuva kera yahoze yifuza gukora 'ikintu cyamuhuza n'abantu'.

Uyu musore yinjiriye mu kiganiro 'Kiss Breakfast' yahuriragamo na Rusine Patrick ndetse na Sandrine Isheja uherutse kugirwa Umuyobozi Mukuru Wungirije wa RBA.

Mu myaka ibiri n'amezi 4 ashize, Andy Bumuntu yagize uruhare mu gutegura ibikorwa binyuranye bya Kiss FM, birimo nk'ibihembo 'Kiss Summer Awards' n'ibindi.

Ni iki cyatumye Andy Bumuntu asezera?

Ku wa Gatanu tariki 6 Nzeri 2024, ni bwo Kiss Fm yatangaje ko yakiriye Anitha Pendo nk'umusimbura wa Sandrine Isheja kuri Kiss Fm.

Mu butumwa bwo ku mbuga nkoranyambaga, bagaragaje ko Anitha Pendo azajya akorana na Rusine Patrick, bica amarenga y'uko Andy Bumuntu yakuwe muri iki kiganiro.

Kiriya gihe, InyaRwanda yahawe amakuru avuga ko Andy Bumuntu azajya akora ikindi kiganiro wenyine, ariko siko byagenze, kuko uyu musore yanditse agaragaza ko yasezeye ku mugaragaro.

Mu ibaruwa ye, yavuze ko gusezera kuri iriya Radio yumvikanira kuri 102.3 FM, ari icyemezo yatekerejeho no kureba mu nguni zose z'ubuzima kugeza 'mfashe umwanzuro wo gusezera kuri Kiss Fm'.

Yavuze ko nk'uko bamwe bashobora kuba babizi, gukorera mu muryango mugari wa Kiss Fm ari kimwe mu byamwubatse mu rugendo rwe rw'umuziki.

Andy yagaragaje ko byari iby'igiciro kinini kuri we, kuba buri munsi we yawutangiraga aganiriza abakunzi ba Kiss Fm binyuze mu kiganiro cya mugitondo yakoraga, kigizwe n'amakuru agezweho, ibiganiro mpaka, umuziki mwiza, ingingo zinyuranye n'ibindi.

Yashimye buri wese wamwumvise kuri Radio 'nubwo byaba ari umunota umwe cyangwa se wabashije gukurikirana ikiganiro cyose'.

Uyu muhanzi yagaragaje ko yabonye izindi nshingano zatumye afata icyemezo kitoroshye mu rugendo rushya rw'ubuzima bwe. Yagaragaje ko nubwo azakumbura umuryango mugari yabarizwagamo, ariko 'nanone igihe cyari cyiza cyo gutera indi ntambwe'.

Yanashimye ubuyobozi bwa Kiss FM bwamugiriye icyizere, abo bakoranye n'abo bazakorana, bagize uruhare mu gutuma aba uwo ariwe uyu munsi.

 Â Andy Bumuntu yatangaje ko yasezeye kuri Kiss FM nyuma y'imyaka ibiri n'amezi ane
 Andy Bumuntu yagaragaje ko yabonye izindi nshingano zatumye asezera kuri Kiss FM
 Andy Bumuntu aherutse gutangaza ko ari kwitegura gushyira hanze Album ye nshya

Andy yageze kuri Kiss Fm, ku wa 22 Mata 2022, yasezeye kuri iki Cyumweru tariki 8 Nzeri 2024


KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO NSHYA YA ANDY BUMUNTU

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146687/kuki-andy-bumuntu-yasezeye-kuri-kiss-fm-nyuma-yimyaka-ibiri-namezi-4-ayikorera-146687.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)