Kuki Bruce Melodie yakuwe mu birori yari guhu... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ibirori bizaba ku wa Gatandatu tariki 7 Nzeri 2024, muri Kigali Convention Center, aho bizahuzwa no gukusanya inkunga yo gufasha abana batishoboye babarizwa muri uyu muryango wabaye ikiraro kibafasha gukuza impano zabo, yaba mu kubyina, kuririmba, ubugeni n'ibindi.

Bruce Melodie yari yatangajwe nk'umwe mu bahanzi bazaririmba muri ibi birori, ni mu gihe The Ben yashyizwe mu bazatanga ikiganiro. Byari kuba ari ubwa mbere bombi bahuriye mu birori, nyuma y'igihe badacana uwaka, kandi buri umwe agaragaza ko atiteguye kwiyunga kuri mugenzi we.

Sherrie Silver uri gutegura ibi birori yabwiye InyaRwanda ko Bruce Melodie aherutse kubabwira ko atazaboneka 'kubera ko afite ikindi gitaramo kuri uriya munsi'. Ati 'Yatumenyesheje ku munota wa nyuma.'

Bruce Melodie ari ku rutonde rw'abahanzi bari kuririmba mu bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival byatewe inkunga n'uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n'ibidasembuye rwa Bralirwa. Ni ibitaramo bigaragara ko bizakomereza mu Karere ka Gicumbi, ku wa Gatandatu tariki 7 Nzeri 2024.

Ni ibitaramo ari guhuriramo n'abandi bahanzi barimo nka Kenny Sol, Bwiza, Ruti Joel, n'abandi. Ni ibitaramo bitangira ku gicamunsi, bikarangira mu masaha y'umugoroba.

Iyi mpamvu yatumye Bruce Melodie ahitamo kutazagaragara muri ibi birori bya Sherrie Silver, kuko byahuriranye no kuririmba muri MTN Iwacu Muzika Festival ku nshuro ye ya kabiri.

Si Bruce Melodie gusa ufashe icyemezo nk'iki, kuko Ruti Joel nawe ataririmbye mu bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival, kubera ko yagombaga gufasha Massamba Intore mu gitaramo cye cyabaye ku wa Gatandatu tariki 23 Kanama 2024 muri BK Arena.

Kandi Ruti Joel yari yamenyesheje abateguye ibi bitaramo ko batangaje ibi bitaramo, nyuma ya Massamba Intore kuko igitaramo cyari kimaze igihe kizwi.

Abazitabira ibi birori bazasusurutswa n'umuziki uzavangwa na Dj Toxxyk uzasimburana na Dj Sonia usanzwe ukorera Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru.

Sherrie Silver asobanura ko kwitabira ibi birori bizasaba kwambara imyambaro yihariye, ndetse bizarangwa n'umusangiro uzahuza ibihumbi by'abantu.

Yagaragaje ko bizayoborwa n'umunyarwenya Nkusi Arthur ndetse n'umunyamakuru Makeda, ni mu gihe Nishimwe Naomie wabaye Nyampinga w'u Rwanda 2020, azayobora ibirori byo gutambuka ku itapi itukura bizwi nka 'Red Carpet'.

Uyu mukobwa wavukiye i Huye, ariko akamamara ku rwego mpuzamahanga binyuze mu kubyina, amaze iminsi agaragaza bamwe mu bantu bazamufasha muri ibi birori, avuga ko byihariye mu rugendo rwe rw'ubuzima, kuko bizahuriza hamwe abahanzi, abanyamideli, abavuga rikijyana mu ngeri zinyuranye z'ubuzima, abanyapolitiki n'abandi.

Bruce Melodie yamenyesheje Sherrie Silver ko atazaboneka kubera ibitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival


Sherrie Silver aherutse gutangaza ko ibi birori yateguye bizitabirwa n'ibyamamare mpuzamahanga


The Ben ari mu bazatanga ibiganiro muri ibi birori bigiye kuba ku nshuro ya mbere


Ibi birori bizaba ku wa Gatandatu tariki 7 Nzeri 2024, ku munsi umwe n'ibitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival 

MASSAMBA INTORE YASUYE UMURYANGO SHERRIE SILVER FOUNDATION




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146508/kuki-bruce-melodie-yakuwe-mu-birori-yari-guhuriramo-na-the-ben-146508.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)