Kuvugurura Gare ya Nyabugogo, imodoka zo mu kirere n'iz'amashanyarazi: Imishinga Umujyi wa Kigali ushyize imbere - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu Ugushyingo 2017 ni bwo Umujyi wa Kigali watangaje ko ufite gahunda yo kuvugurura bigezweho Gare ya Nyabugogo.

Uyu mushinga wagombaga gushyirwa mu bikorwa na Sosiyete itwara abantu n'ibintu ya RFTC kuri miliyari 45 z'Amafaranga y'u Rwanda. Gusa nyuma Umujyi wa Kigali waje gutangaza ko uwo mushinga uzaterwa inkunga na Banki y'Isi.

Ubwo yari mu kiganiro n'abanyamakuru kuri uyu wa 3 Nzeri 2024, Meya Dusengiyumva yavuze ko Umujyi wa Kigali ushishikajwe no kuvugurura gare ya Nyabugogo ku buryo mu myaka itanu iri imbere izaba ikoreshwa ari ahantu hasa neza.

Ati 'Inyigo yo gukora Gare ya Nyabugogo irarangira muri uku kwezi kwa 10, turizera ko muri iyi myaka itanu izasiga iriya Nyabugogo yubatswe, ivuguruye ku buryo hazaba ari ahantu hazima abantu bashobora kuba bafatira imodoka zijya hirya no hino bikadufasha no kugenda tugabanya uburyo abantu bakoresha imodoka zabo.'

Meya Dusengiyumva yavuze ko mu mishinga bafite harimo no guteza imbere uburyo bwo gutwara abantu n'ibintu hakoreshejwe imodoka zikoresha amashanyarazi.

Ati 'Muri uyu mwaka tugiye kujyamo tuzashyira imbaraga cyane muri bisi zikoresha amashanyarazi harimo no gushyira ibikorwa remezo hirya no hino mu Mujyi ahantu hashobora gucaginga izo modoka'

'Twifuza kugeda tuvugurura uburyo twongera imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange, dukoresha imodoka z'amashanyarazi ariko dushyiraho no kuba abantu babona aho bongereramo amashanyarazi, ikindi ni uko tuzareba uko twagira uburyo bwihariye bisi zanyuramo, hari gahunda tugiye gushyira mu bikorwa vuba aha yitwa 'dedicated bus line' ariko ntabwo ari yo yonyine kuko twifuza ko abantu bakoresha imodoka rusange bazajya bagira uburyo buboroheye bunoze butuma bazajya bagenda bihuta kurusha uko abandi bantu bagenda n'izindi modoka.'

Hazanubakwa imihanda ireshya na kilometero 100 ndetse hanozwe amasangano y'imihanda ku buryo ibikorwa byo gutwara abantu n'ibintu birushaho kugenda neza.

Amasangano y'imihanda azanozwa ni agaragaramo umuvundo mwinshi w'ibinyabiziga.

Utumodoka two mu kirere

Mu 2021 abashoramari b'Abafaransa bageze mu Rwanda bagirana ibiganiro n'inzego zitandukanye ku mushinga wo gushyira utumodoka dutwarwa n'imigozi yo mu kirere twari twitezweho kuvana abantu mu gace kamwe tubajyana mu kandi bikoroshya ingendo.

Uyu mushinga wamaze igihe usa n'uwasinziriye kuko nta cyigeze kiwukorwamo mu myaka yashize ariko Meya Dusengiyummva yahamije ko ubu bagiye kuwubyutsa.

Ati 'Hari umushinga umaze igihe ariko ariko inyigo yawo yarangiye wo gushyiraho imodoka bita 'cable cars' izo ni imodoka zigenda ku mugozi na zo zizadufasha kugenda tugabanya uburyo abantu bakoresha imodoka zo ku butaka zinakenera gukoresha ibijyanye na lisansi.'

Gare ya Nyabugogo yafunguwe mu 1998 ntikijyanye n'igihe u Rwanda rugezemo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kuvugurura-gare-ya-nyabugogo-imodoka-zo-mu-kirere-no-kongera-iz-amashanyarazi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)