Kwikatira itike no kwishyura ibilometero wagenze gusa; Imwe mu mishinga y'ikoranabuhanga izaroshya ingendo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni na ko umuntu uri kuva nk'i Ngoma aranyura i Kigali akomereza i Karongi aba afite umutima uhagaze ari kwibaza ukuntu agera mu Murwa Mukuru w'u Rwanda yagera muri gare akahasanga umurongo uva aha ugera iriya w'abategereje imodoka, bikaba bibi mu bihe bidasanzwe nko mu minsi y'impera z'umwaka, iminsi abanyeshuri bajya kwiga n'ibindi.

Abo bose ikibazo twakwita nk'icyita rusange baba bafite ni 'Kuki hadashyirwaho uburyo umuntu yakwishyura itike adahari hifashishijwe ikoranabuhanga, umuntu abyikoreye nk'uko abagenda muri rutema ikirere babigenza?'

Ubu mu Rwanda uburyo bwo kwishyura itike y'imodoka ni bumwe. Ufata amafaranga ukayashyira ukata amatike ku kigo gitwara abagenzi runaka muri gare cyangwa ukayamwoherereza akayigukatira akayikubikira. Iyo nta muntu uzi ubikora uba uyatayemo.

Ni ibintu Ikigo cyubaka porogaramu za mudasobwa cya Centrika Ltd gikorera mu Mujyi wa Kigali cyabonyemo ikibazo rugikubita, gihita gishaka uburyo cyabibyazamo igisubizo.

Centrika Ltd ni yo ikora ikoranabuhanga ry'amatike ibigo bitwara abagenzi bikoresha, aho gikorana n'ibigo 15 bikora ingendo zitandukanye mu gihugu.

Kuri ubu icyo kigo cyamaze kubaka porogaramu ya mudasobwa izafasha abagenzi kuba bagura amatike badahari kuba babyikoreye, uyiguze agacunganwa kandi akabikora abona n'imyanya isigaye mu modoka runaka.

Umuyobozi Ushinzwe Abakiliya no kumenyekanisha ibikorwa bya Centrika Ltd, Winnie Mutabazi, yabwiye IGIHE ko iryo koranabuhanga ryamaze kubakwa, ubu bari kubyumvisha na ba nyir'imodoka n'izindi nzego bireba.

Ati 'Imbogamizi yari irimo ni ukwibaza tuti 'umuntu waguze iyo tike niyishyura amafaranga arajya he?' Ni byo iryo koranabuhanga twararyubatse ariko se, ni nde uzafata ayo mafaranga?"

"Turi kuganira na ba nyir'ibyo bigo. Twatangiye kubyigaho, kuko ni ikintu kizatanga umusaruro kuko kizagabanya wa murongo wo mu biro byo muri gare w'abajya gukatisha. Tuzabitangaza vuba.'

Ikindi abantu badashaka gutonda umurongo muri gare badafite telefoni zigezweho bazashyirirwaho indi porogaramu ishobora guhabwa aba-agent.

Bazajya bigurira itike bakomeze imirimo yabo isaha yo kugenda nigera babone kujya ahabarizwa izo modoka, umushinga watekerejwe hagamijwe gufasha abadafite telefone zigezweho ngo babyikorere.

Hazaba hari utuzu dukoreramo abakata ayo matike mu bice bitandukanye by'igihugu, umuntu aguhe itike asubire mu kazi aze gucunganwa n'uko isaha yo kugenda igera.

Uretse ikoranabuhanga ryo kugura amatike, Centrika Ltd yakoze n'ikarita umuntu ashyiraho amafaranga nk'imwe ya Tape&Go akaba yayifashisha mu rugendo ariko yakenera no kugura ibindi bintu na bwo akayikoresha.

Mutabazi ati 'Ni ikarita yitwa Safari Bus. Ujya muri bisi ugatega, ukongera ukayikoresha mu kwishyura nko muri restaurant, mu masoko atandukanye n'ahandi. Ni ikarita ishobora gukora ibintu byose bidasabye ko umuntu afata amafaranga mu ntoki. Akarushyo kandi ni uko ushaka kuyagaruza mu ntoki birakunda kuko ikora nka ATM. Ubu ntabwo iri gukora hari ibyo turi kunoza.'

Uyu munsi mu bikorwa byo gutwara abantu mu buryo bwa rusange harimo ibibibazo bitandukanye. Ikibazo nyamukuru ni uko umuntu yishyura urugendo atagiye.

Ni ukuvuga ngo niba imodoka irava muri gare yo mu Mujyi wa Kigali rwagati igiye nk'i Nyanza ya Kicukiro, uraviramo urugendo rugeze hagati aba agomba kwishyura angana n'uwakoze urugendo rwose.

Mutabazi Ati 'Twe iryo koranabuhanga rifasha umuntu kwishyura urugendo agenze, twararyubatse dutegereje ko Guverinoma y'u Rwanda ibyemeza ubundi tubishyire mu bikorwa.'

Centrika ni ikigo gifite abakozi 55 bahoraho bakorera muri Uganda, u Burundi na Mozambique.

Uretse iby'ubwikorezi, cyubatse porogaramu za mudasobwa zifasha abantu kujya kureba imikino n'imyidagaduro nk'ikoreshwa muri BK Arena izwi nka Ticqet.

Hubatswe ikoranabuhanga rifasha abantu kwishyura urugendo habazwe ibilometero bagiye
Iyo karita ikoreshwa mu kwishyura ikiguzi cy'urugendo n'ibindi umuntu yakenera



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kwikatira-itike-no-kwishyura-ibilometero-wagenze-gusa-imwe-mu-mishinga-y

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)