Leta igaburira abanyeshuri barenga miliyoni 3.9 buri munsi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu bihe bya mbere abanyeshuri bafatira amafunguro ku mashuri bari abo mu mashuri yisumbuye, aho kuva mu 2014 kugeza mu 2020 hagaburirwaga abarenga gato ibihumbi 600.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Politiki y'Uburezi n'Isesengura muri Minisiteri y'Uburezi, Baguma Rose ubwo yari mu kiganiro Kubaza Bitera kumenya kuri uyu wa 8 Nzeri 2024, yatangaje ko kuva amasomo asubukuwe ubwo icyorezo cya Covid-19 cyari kigabanyije umurego mu mwaka w'amashuri wa 2020/2021 gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku mashuri yahise yagurwa igera ku byiciro byose by'uburezi bw'ibanze mu Rwanda.

Ati 'Ubu tugaburira abana buri munsi bagera kuri miliyoni 3.9 tuvuye kuri bya bihumbi 600, ugasanga uruhare rwa Leta ku biribwa gusa rugera kuri 90% umubyeyi agatanga 10%.'

Yasobanuye ko aba barimo abiga mu mashuri y'incuke, abanza n'ayisumbuye baba abiga bataha n'abiga baba mu bigo.

Ingengo y'imari y'umwaka wa 2024/2025 igaragaramo arenga miliyari 90 Frw yagenewe gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku mashuri gusa.

Umubyeyi atanga amafaranga 975 Frw ku gihembwe ku mwana wiga mu mashuri abanza, na 19.500 frw ku wiga mu mashuri yisumbuye ariko wiga ataha mu mashuri ya Leta n'afatanya na Leta ku bw'amasezerano.

Ministeri y'Uburezi igaragaza ko ababyeyi batanga amafaranga yo kugaburira ababyeshuri ku mashuri batarenga 68% mu gihe.

Kugeza ubu inzego z'uburezi zihamya ko imyigire n'imitsindire y'abanyeshuri yazamutse ugereranyije na mbere ndese n'umubare w'abana bava mu ishuri uragabanyuka kuko wavuye kuri 8.5% mu 2021/22 ugera kuri 6.8% 2022/2023.

Ubukangurambaga bwa 'Dusangire Lunch' bwatangijwe muri Kamena 2024 bugamije gushyigikira gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku mashuri bwasize Abanyarwanda n'inshuti zabo biyemeje gutanga 222 413 550 Frw.

Umunyeshuri wiga mu mashuri abanza abarirwa ifunguro riguze 150 Frw saa sita.

MINEDUC yagennye ko amasoko y'ibiribwa yajya atangirwa ku rwego rw'akarere hagamijwe gukemura ikibazo cy'ibiciro wasanganga bisumbanye ku mashuri abarizwa mu gace kamwe.

Mu Rwanda habarurwa ibigo by'amashuri bya Leta 1,556 n'ibifashwa na Leta ku bw'amasezerano 2,077 na ho amashuri yigenga arenga 1200.

Ababyeshuri barenga miliyoni 3.9 bagaburirwa buri munsi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/leta-igaburira-abanyeshuri-barenga-miliyoni-3-9-buri-munsi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)