Meddy yakomoje ku ntambara zikomeye yanyuranyemo n'umugore we Mimi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi Nyarwanda Ngabo Medard [Meddy] wiyeguriye umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yavuze ibihe bikomeye yanyuranyemo n'umugore we Mimi Mehfira.

Meddy yabigarutseho ubwo yari mu giterane yatumiwemo mu Mujyi wa Portland muri Leta ya Maine ku wa 29 Nzeri 2024.

Meddy yakomoje ku rugendo rwe rwo gukizwa, mu kiganiro yagiranye n'abitabiriye iki giterane Meddy yahishuye ko yigeze kubaho mu ntambara n'uwari umukunzi we uyu munsi wabaye umugore we.

Izi intambara Meddy yavuze ko zatewe n'uko Mimi yasanze ari umuhanzi ukomeye kandi akunzwe n'abakobwa bifuzaga kumwegera igihe cyose.

Ati 'Mpuye n'umugore wanjye nagerageje kumwereka ko ndi umusore mwiza utagoye, nari umuntu wamamaye iwacu ariko ntabyo yari azi, abimenye rero hatangiye kuzamo utubazo. Ugiye mu gitaramo ufite umugore akabona buri mukobwa ashaka kukwegera, bimutera umutekano muke.'

'Umubano wacu wahise utangira kuzamo agatotsi, buri wese yibaza icyo yakora ngo anezeze undi, hatangira kuzamo intambara za hato na hato, nari naratakaye, ndacanganyukirwa kuko ntari mfite icyerekezo, ibintu bitangira kujya ahabi.'

Yakomeje avuga ko muri ibyo bibazo yabifashijwemo n'amasengesho aho yamaze umwaka mu cyumba cye asenga.

Ati 'Nafashe Bibiliya nsoma Ijambo ry'Imana mu cyumba cyanjye kuko numvaga byandenze, ntazi icyo nshaka, ntazi uwo ndiwe. Namaze umwaka mu cyumba cyanjye nsenga. Numvaga ko umunsi umwe Imana izaza ikanyiyereka ariko siko byagenze. Ndimo nsenga umwuka wanjye watewe imbaraga ntangira guhinduka ntarabimenya.'

Meddy yakomeje agira ati 'Nari naratangiye kubana n'umukunzi wanjye, mubwira ko bitakunda ko dukomeza kubana, nti 'tugomba kubanza gushakana mbere y'uko tubana'.'

'Umugore wanjye twabanye mu birori, twatemberanye ahantu henshi […] inshuro nyinshi nakundaga kumuha ku nzoga numva ari byiza. Akanya gato naje kwisanga ndi Pasiteri we, ndamusengera buri munsi na buri joro ngo Yesu abashe kumwiyereka. Asinziriye ambwira ko yagize inzozi, musobanurira ko ari Yesu wamwiyeretse we ntiyabyumva.'

Meddy yshimira ko yasengeye umugore we akamubaza uko basenga none ubu na we akaba yaraje kwakira agakiza.

Ati 'Nakomeje gusengera umugore wanjye, akajya ambaza uko basenga nanjye mubwira ko yajya aza tukajyana, umunsi umwe twagiye gusengera muri Pariki ari nijoro, nkajya mvuga indimi we akagira ngo ndi gusenga mu Kinyarwanda, atangira kurira, ararira cyane, nta kintu na kimwe yari azi kuri Yesu.'

Umugore we Mimi bashakanye muri 2021 yaje kwakira agakiza maze no muri 2024 yemera kubatizwa, ubu bakaba bishimye mu rugo rwa bo.

Meddy yahishuye ko umugore we yakomeje kubonekerwa kugeza ubwo amubwiye ko ashaka kwakira Yesu, ibyahinduye ubuzima bwabo.

Meddy yatanze ubuhamya bw'uburyo yamaze igihe ashwana n'umugore we
Ubu yavuze ko we n'umugore we babanye neza



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/meddy-yakomoje-ku-ntambara-zikomeye-yanyuranyemo-n-umugore-we-mimi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)