Zimwe mu mashini iki kigo cyerekanye kuri uyu wa 15 Nzeri 2024 harimo 'G-foot massage' ikandagizwaho ibirenge igakangura imitsi ndetse n'amaraso agatembera mu mubiri neza.
Herekanywe kandi 'G- leg Beautician' ifasha abarwara imitsi cyangwa abagira ikibazo cyo kubyimba ibirenge, ikagira umwihariko wo kuvura umunaniro ukabije, agahinda gakabije n'ibindi byakwangiza ubwonko.
Hari kandi imashini yitwa Treadmill ifasha abantu kwiruka batava aho bari. Ifite umwihariko wo gukomeza amagufwa, kuzibura imitsi bituma amaraso agatembera neza no kongerera imbaraga umubiri.
Izindi mashini bafite ni G- Vibration plate, portable Souna, G-Body shaker, G- advanced chair, zihariye mu gufasha umubiri gukora neza.
Inyunganiramirire ziri kuri iri soko zirimo 'Best Man Prime' Umuti urinda abagabo kurwara kanseri y'udusabo tw'intanga [Prostate] ukongera umusemburo wa testosterone ndetse ukabongerera ubushake bw' imibonano mpuzabitsina.
'Best Lady Care' yo ifasha abagore kuringaniza imisemburo, ikarinda nyababyeyi n'ubushake bwo gutera akabariro bukiyongera ku batabugira.
Hari kandi Best Kids Brain Gummies ifasha imikurire yabo, ikabongerera n'ubwenge.
Izindi nyunganiramirire zikenewe n'abantu b'ibyiciro binyuranye harimo Best Fish Oil, Best Fit & Detox Tea, Best X Power Coffee na Best Brain Booster zikora ku mubiri wose.
Uwimana Marie Rose wamenyekanye nka Solina mu ikinamico 'Urunana' yagaragaje ko uburwayi bw'imitsi n'umuvuduko w'amaraso yahuye na bwo mu minsi ishize bwari bugiye kumutera ubumuga bwo ku buryo yari agiye no kugendera mu kagare ariko gukoresha inyunganiramirire n'imashini zo muri Mega Global Market bituma yongera kuba muzima.
Ati 'Narindwaye cyane ndi hafi kujya mu igare. Naraje baransuzuma basanga ndwaye imitsi mfite n'umuvuduko w'amaraso wo hasi n'izindi ndwara zikora ku bwonko. Nari nsigaye nibagirwa simenye impamvu.'
'Ngeze aha bamvurishije imashini zabo, n'inyunganiramirire ntangira no gukora siporo nza gukira, ni yo mpamvu mpagaze imbere yanyu.'
Umuhanga mu buzima bwo mu mutwe, Rukundo Arthur yavuze ko burya abantu bakwiye kwita ku magara yabo bakoresha izi nyunganiramirire n'imashini zifasha kubungabunga ubuzima aho kwibuka agaciro kayo bamaze kuremba.
Umuyobozi mukuru wa Mega Global Market Dr Francis Habumugisha yabwiye IGIHE ko bateganya gufungura amasoko menshi mu bice bitandukanye by'Isi kugira ngo bafashe abantu bose kugira ubuzima bwiza.
Yahamije ko abifuza ibi bicuruzwa bashobora kujya ku cyicaro cy'ikigo mu Mujyi wa Kigali cyangwa bakagura bakoresheje urubuga rw'iri soko.
Ati 'Muri Covid-19 twize isomo rikomeye aho abantu batari bemerewe kujya muri siporo. Twaravuze ngo reka tuzane imashini buri wese ashobora gukora iwe cyangwa ahugiye mu bindi byo mu rugo.'
Yanakomoje kuri servise bamaze igihe batanga yo gufasha abantu gutembera mu bihugu bitandukanye bigize Isi nka Dubai, i Burayi, Canada, Amerika n'ahandi henshi.
Uwifuza kujya kuminuriza mu mahanga na we afashwa n'iki kigo ndetse bikamwohereza mu gihe gito. Abifuza kujya gutembera no kwiga mu bindi bihugu barabafasha, mu gihe uwabarangiye abakiliya, bamushakira Visa y'ubuntu agatembera amahanga.
Asobanura ko ibyo bakora n'abakiliya babagana biherekezwa n'amasezerano yasinyiwe imbere ya noteri wemewe, ku buryo habonetse nk'impamvu mu byangombwa bye ituma bamwima Visa asubizwa amafaranga ye byoroshye.