Mgr Rukamba yahaye umukoro Kaminuza zo mu Rwanda zigiseta ibirenge mu bushakashatsi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi yabigarutseho mu muhango wo gutanga impamyabumenyi ku abanyeshuri 266 basoje amasomo muri Kaminuza Gatolika y'u Rwanda(CUR), ku wa 18 Nzeri 2024, umuhango wabaga ku nshuro yawo ya cumi.

Mgr Rukamba, Umuyobozi Mukuru wa CUR yasabye abarangiza amasomo ya Kaminuza hirya no hino mu gihugu, ko bakwiye gukora ibishoboka byose bagashakisha icyiza cyateza imbere aho bavuka.

Ati 'Ubushakashatsi dukorera iwacu ni ikintu gikomeye. Gushakashaka icyiza cyagirira umuturanyi wawe akamaro ni ko gutsinda nyako mu mashuri, ni nabwo ubumenyi buhamye kandi bufite icyanga butuma abantu bagira aho bava n'aho bagera.''

'Dushishikarize Kamimuza gukora ubushakashatsi ku bintu by'i Rwanda; uko abanyarwanda babaho,uko ubuzima bwabo bumeza n'ubwo bitabujije no gutekereza no hanze yarwo.''

Mgr Rukamba yagaragaje ko Kaminuza (n'abayigamo) baba bakwiye gushaka ikintu cyose kirengera umuntu kandi gituma amahoro asakara mu bantu.

Musenyeri Filipo Rukamba, avuga kandi ko Abanyarwanda bakeneye gusobanurirwa ibyabagirira akamaro, ari naho ahera asaba abasoza amasomo ya za kaminuza n'andi mahugurwa yose kugira ibyo bahindura muri sosiyete nyarwanda, ndetse n'ahandi hose bagenda.

Kaminuza zo mu Rwanda zakunze kunengwa kudashyira imbaraga mu guteza imbere ubushakashatsi, nyamara ariyo soko y'ubuvumbuzi bushya bufasha gukemura ibibazo byugarije sosiyete.

Mgr Rukamba yasabye abanyeshuri na za Kaminuza kongera imbaraga mu bushakashatsi bukemura ibibazo abaturage bafite
Mgr Filipo Rukamba ashimira umwe mu banyeshuri barangije amasomo muru CUR, ko yarenze inzitizi zo kuba afite ubumuga akaba arangije Kaminuza.
Mgr Rukamba ahemba umwe mu bitwaye neza mu masomo yabo muri CUR
Bamwe mu bayobozi bakuru ba CUR ndetse n'abayobozi b'uturere twa Gisagara na Huye



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mgr-rukamba-yahaye-umukoro-kaminuza-zo-mu-rwanda-zigiseta-ibirenge-mu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)