Miliyoni 143 Frw zimaze gukusanywa muri gahunda ya 'Dusangire Lunch' - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni imibare MINEDUC yatangaje ibinyujije ku X, ko ayo yemerewe muri rusange ari 315.212.372 Frw.

Iti 'Turabashimira umusanzu wanyu muri gahunda ya Dusangire Lunch. Mu gihe gito gusa, mwatugeneye 315.212.372 Frw ndetse mumaze kutugezaho 143.282.372 Frw. Dukomeze dufatanye kubaka u Rwanda rw'ejo heza twifuza.'

Muri Kamena 2024 ni bwo hatangijwe 'Dusangire Lunch', hagamijwe ko abana bose bagerwaho n'ifunguro rya saa sita na cyane ko hari ababyeyi birengagizaga uruhare rwabo muri iyo gahunda.

MINEDUC igaragaza ko ababyeyi 35% badatanga umusanzu wabo muri gahunda ya leta yo kugaburira abana ku ishuri.

Inkunga yatanzwe muri 'Dusangire Lunch' inyuzwa muri Koperative Umwalimu SACCO ariko hakifashishwa n'uburyo bwa Mobile Money, aho utanga akanda *182*3*10#.

Abanyeshuri barenga miliyoni 3,9 ni bo bagaburirwa ku mashuri.

Gahunda ya 'Dusangire Lunch' igamije kugeza amafunguro ku bana bose



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/miliyoni-143-frw-zimaze-gukusanywa-muri-gahunda-ya-dusangire-lunch

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)