Mineduc yahawe Minisitiri mushya, uwayiyoboraga na Mukazayire bahabwa izindi nshingano - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni impinduka zikubiye mu itangazo ibiro bya Minisitiri w'Intebe byashyize hanze kuri uyu wa Gatatu.

Undi wahinduriwe inshingano ni Nelly Mukazayire wari usanzwe ari Umuyobozi Wungirije w'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB). Yagizwe Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo.

Joseph Nsengimana wagizwe Minisitiri w'Uburezi yari asanzwe ari Umuyobozi w'Ikigo cya Mastercard Foundation gishinzwe guteza imbere uburezi kuri bose binyuze mu ikoranabuhanga.

Mbere yo gukorana na Mastercard, Joseph Nsengimana yakoraga mu kigo cy'Abanyamerika cy'ikoranabuhanga, Intel Corporation.

Nelly Mukazayire we ni impuguke mu by'ubukungu akaba yari Umuyobozi Wungirije wa RDB guhera muri Werurwe 2023.

Mbere yaho yari umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku nama Rwanda Convention Bureau.

Yabaye kandi Umuyobozi Mukuru wungirije mu biro bya Perezida wa Repubulika. Mbere y'uko Mukazayire agera mu biro bya Perezida, yabaye umushakashatsi wa politiki mu ishami ry'ubukungu mu biro bya Minisitiri w'Intebe.

Afite impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bukungu ndetse n'impamyabumenyi y'icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu micungire ya Politiki y'Ubukungu.

Twagirayezu wagizwe Umuyobozi Mukuru w'Urwego Rushinzwe Isanzure, yabaye Minisitiri w'u Burezi muri Kanama 2023 asimbuye Dr Uwamariya Valentine wari wagizwe Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango.

Ni inshingano yahawe avuye ku mwanya w'Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC, imirimo yatangiye muri Gashyantare 2020.

Yakoze no mu Biro bya Perezida kuva mu Ukwakira 2019 kugeza muri Gashyantare 2020, aho yari umusesenguzi ushinzwe ingamba na politiki.

Kuva mu Ukwakira 2014 kugeza muri Nzeri 2019 yari umusesenguzi ushinzwe ibijyanye n'ihererekanywa ry'ubumenyi n'ikoranabuhanga mu Nama y'Igihugu y'Ubumenyi n'Ikoranabuhanga, NCST.

Ni imirimo yahawe avuye ku mwanya w'umuhuzabikorwa w'ibijyanye na siyansi muri Agahozo Shalom Youth Village, imirimo yakoze umwaka wose kuva mu Ukwakira 2013.

Yize amashuri yisumbuye kuva mu 2001-2007 kuri Petit Seminaire St. Pie X Nyundo, aho yigaga Ikiratini, Ibinyabuzima n'Ubutabire.

Kuva 2008 kugeza 2012, yize muri Oklahoma Christian University iherereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yakuye impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bya siyansi, by'umwihariko mu bijyanye n'amashanyarazi (Electrical/Electronics Engineering).

Iyo kaminuza kandi ni na yo yakomerejemo ayikuramo impamyabumenyi y'icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n'ayo masomo yari yarize mu cyiciro cya kabiri.

Joseph Nsengimana yagizwe Minisitiri w'Uburezi
Gaspard Twagirayezu yagizwe Umuyobozi Mukuru w'Urwego Rushinzwe Isanzure
Nelly Mukazayire wari usanzwe ari Umuyobozi Wungirije w'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) yagizwe Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mineduc-yahawe-minisitiri-mushya-uwayiyoboraga-na-mukazayire-bahabwa-izindi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)