Mineduc yavuze ku kibazo cy'abarimu bakosoye ibizamini batarahembwa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Nzeri 2024, mu kiganiro Dusangire Ijambo cya RBA aho yari ari kumwe na Minisitiri mushya w'Uburezi Nsengimana Joseph.

Ni ubutumwa yatanze nyuma y'uko ukoresha izina rya Nkunda u Rwanda ku mbuga nkoranyambaga yavugaga ko abarimu bakwiye kujya bahabwa ibyo bagombwa ku gihe kugira ngo na bo buzuze neza inshingano zabo uko bikwiye.

Irere yavuze ko 'Icyo rwose navuga ni uko biri gukorwa. Ntabwo ari amafaranga ahoraho ahubwo ni amafaranga atangwa kuko hari igikorwa cya kozwe, bamwe batangiye kuyabona ndetse bizakomeza ntabwo wavuga ngo byarahagaze.'

Ubwo yari abajijwe impamvu aya mafaranga adategurwa ngo abarimu basoze gukosora bahita bayahabwa, Irere yavuze ko 'Ibyo ni byo twifuza ko buri wese ayatahana ariko ntabwo twari twagera aho ngaho, gusa turabummva.'

Irere Claudette, yagaragaje ko kugira ngo aya mafaranga aboneke hari inzira nyinshi bicamo akaba ariyo mpamvu atinda.

Mu bizamini byakosowe n'aba barimu mu mashuri abanza, abakoze ibizamini bari 202,021 barimo abakobwa 111,249 n'abahungu 90,772. Abakobwa batsinze ku kigero cya 97%, mu gihe abahungu batsinze ku kigero cya 96,6%.

Mu cyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye abatsinze ni 93,8%, aho abahungu batsinze ku kigero cya 95,8%, mu gihe abakobwa batsinze ku kigero cya 92%. Abatsinzwe ni 8912 barimo abakobwa 6241 bangana na 70%, n'abahungu 2671 bangana na 30%.

Muri iki kiganiro undi witwa Ange, yatanze igitekerezo abaza impamvu abantu 'Twize uburezi muri kaminuza tukiga imibare n'isomo ry'ibinyabuzima, iyo REB igiye gutanga akazi ko badutaruka kandi barashyizeho imyanya tugakora tukagira amanota ari hejuru ya 90. Ntibafata nibura abantu 10, mu gihe abize imibare n'ubugenge bafatamo 180.'

Uyu yabajije impamvu hari ibyashyizweho ngo byigwe kandi mu gutanga akazi bisa nk'ibyirengagijwe mu mboni ze.

Minisitiri w'Uburezi Nsengimana Joseph, yavuze ko abarimu bahabwa akazi bitewe n'abakenewe mu mashuri mu gihe runaka.

Ati 'Niba uyu mwaka dukeneye abarimu tuvuge 1000 bigisha isomo ry'ibinyabuzima ni bo dufata, rero uzasanga hari igihe abarimu bigisha isomo runaka ari bo bakenewe muri uwo mwaka bigatuma abantu bavuga ngo abigisha ibi n'ibi ni bo bahabwa akazi gusa.'

'Ariko ntabwo ari uguhitamo, dutanga akazi dukurikije imyanya ihari n'ibikenewe, ikindi ni uko hari ibizamini bakora bagafatira ku manota abantu babonye, ntawe ufatwa arenze ku bandi mamurushije. Niyo watsinze imyanya yashize ujya ku rutonde rw'abategereje hazaboneka andi mahirwe ugahabwa umwanya.'

Minisitiri Nsengimana yashimangiye ko hakwiye kubaho ibiganiro hagati ya minisiteri ndetse n'abarimu n'ababyeyi kugira ngo hajye habaho gusobanurirwa imikorere y'ibintu bimwe na bimwe bitera urujijo.

Irere Claudette, yagaragaje ko kugira ngo insimburamubyizi y'abarimu bakosora ibizamini bya Leta iboneke hari inzira nyinshi bicamo
Minisitiri Nsengimana yashimangiye ko hakwiye kubaho ibiganiro hagati ya minisiteri ndetse n'abarimu n'ababyeyi kugira ngo hajye habaho gusobanurirwa imikorere y'ibintu bimwe na bimwe bitera urujijo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mineduc-yavuze-ku-kibazo-cy-abarimu-bakosoye-ibizamini-batarahembwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)