Minisitiri Bizimana yahishuye uko yavuye mu Iseminari Nkuru yenda guhabwa ubupadiri - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Inzozi z'abana b'abahungu mu bihe byashize n'abubu badasigaye zirimo no kuzaba abasaseridoti, ndetse abenshi bagiye bakora ibizamini byo kwinjira mu iseminari, ababitsinze bagakomerezayo amasomo.

Amashuri azwi nka seminari arererwamo abifuza kuzaba abasaseridoti muri Kiliziya Gatolika. Biga muri seminari nto abakiyumvamo umuhamagaro bakajya kwiga indi myaka umunani muri Seminari Nkuru.

Minisitiri Dr Bizimana ubwo yari mu kiganiro Urubuga rw'Itangazamakuru kuri uyu wa 1 Nzeri 2024 yagaragaje ko yize mu Iseminari Nkuru imyaka umunani ariko abura umwaka ngo ahabwe ubupadiri ahita avamo.

Yagize ati 'Nize imyaka umunani ya Seminari Nkuru, ni ukuvuga ko navuye mu iseminari nkuru nsigaje umwaka umwe ngo mbe Padiri. Ubudiyakoni bwari busigaje umwaka ndabitekereza nza gusanga inzira yanjye ari iyindi kandi simbyicuza, Imana ushobora kuyikorera aho waba uri hose.'

Amakuru IGIHE yamenye ni uko mu rugendo rwo gushaka kuba Padiri hari abashobora kuba babishaka ariko mbere yo guhabwa ubudiyakoni bikagaragara ko batujuje ibisabwa byatuma bahabwa iryo sakaramentu, bikarangira basezerewe cyangwa hakaba hari abujuje ibisabwa byose ariko bagahitamo kuvamo bakagenda.

Abigaga mu iseminari bashaka kuba abasaseridoti mu bihe bya mbere babanje kujya biga imyaka 7 nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye, iza kwiyongera iba umunani, ariko ubu igeze ku icyenda.

Ubu biga umwaka umwe muri Seminari Nkuru ya Rutongo, bakamara imyaka itatu biga Philosophie i Kabgayi, indi myaka ine bakayimara biga Theologie i Nyakibanda hakabamo no kwimenyereza, nyuma ukaba umudiyakoni umwaka umwe, wasoza ugahabwa Ubusaseridoti.

Muri Mata 1903 ni bwo abakirisitu gatolika b'i Save 26 ba mbere babatijwe, mu gihe Balthazar Gafuku wakomokaga muri Paruwasi ya Zaza na Donat Reberaho wo muri Paruwasi ya Save ari bo bahawe ubupadiri bwa mbere b'Abanyarwanda ku wa 7 Ukwakira 1917, babuhererwa i Kabwayi na Myr Hiriti.

Ibyavuye mu ibarura rusange rya 2022 byagaragaje Abakirisitu Gatolika barenga miliyoni 5, bingana na 40% by'Abaturarwanda bose, ADEPR ifite 21%, Protestant 15%, Abadiventisiti 12%, Abayisilamu 2%, na ho abakiri mu myemerere gakondo bari munsi ya 1%.

Minisitiri Dr Bizimana yagaragaje ko yavuye mu iseminari habura umwaka umwe ngo ahabwe ubupadiri



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-bizimana-yahishuye-uko-yavuye-mu-iseminari-nkuru-yenda-guhabwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)