Minisitiri Dr Bizimana yavuze ku ruhare rw'amadini mu gusenya u Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Inyigisho z'iyobokamana n'amadini anyuranye zinjiye mu Rwanda mu gihe kimwe n'ubukoloni mu 1900, amadini akagira imikoranire ya hafi n'abayobozi b'abakoloni.

Ubukirisitu bwahise bukwira mu Banyarwanda ku buryo bwihuse kuko yaba Kiliziya Gatolika n'andi madini, yabaga afite ibishya aha abaturage birimo imyambaro, amashuri n'ubuvuzi.

Gusa n'ubu muri Gereza zo mu Rwanda hafungiye abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi bahoze cyangwa bakiri mu madini atandukanye yakoreraga mu Rwanda mu 1994.

Minisitiri Dr. Jean Damascène Bizimana ubwo yari mu kiganiro Urubuga rw'Itangazamakuru kuri uyu wa 1 Nzeri 2024, yagaragaje ko ubwicanyi bwose bwabayeho mu Rwanda bwabaga bufitanye isano n'iminsi mikuru ya Kiliziya Gatolika, ndetse bukagirwamo uruhare n'abayoboke b'amadini atandukanye.

Ati 'Nta bwicanyi na bumwe bwabaye mu Rwanda budafite abanyamadini baburi inyuma banabuteye, duhereye mu 1959 n'imyaka yose. Ibyo rero bigomba gutuma twisuzuma n'uyobotse idini akabanza akavuga ati iri dini ngomba kurifasha no gukosora amateka ryateye'

Minisitiri Dr Bizimana yavuze ko mu 1959, Abatutsi batangiye kwicwa ku munsi mukuru w'Abatagatifu bose, 'ubwo ntangiye mbereka ko n'ubwicanyi bwagiye bunahuzwa n'iminsi mikuru ya Kiliziya.'

Yanavuze ko mu 1963 ubwicanyi bwabaye ari kuri Noheli.

Ati 'Tuvuge nk'i Mururu, ubu ni mu karere ka Rusizi abakirisitu bari mu misa abicanyi babategereje hanze n'imihoro, bavuye mu misa babatwara bajya kubica. Abakirisitu bica abandi. Muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, byatangiye mu cyumweru cya Pasika, (Icyumweru Gitagatifu). Nta kuntu rero umunyedini uwo ari we wese yakwirengagiza ayo mateka.'

'Hari ikintu bita gutekereza, gushungura, kwitegereza. Abayoboke rero, rwose gusenga ni uburenganzira bwemewe n'Itegeko Nshinga ariko umuyoboke wese agomba gusobanukirwa ayo mateka, akayareba akanayigiraho akayavanamo amasomo.'

Yanagaragaje ko hari amadini amwe yashinzwe n'abantu usanga bafite amadosiye y'ibyaha bya Jenoside bakurikiranyweho, abandi bafite inyigisho zuzuye urwango n'amacakubiri bityo ko badakwiye kujya kugira insengero cyangwa ngo bigishe Ijambo ry'Imana no ku mbuga nkoranyambaga.

Ati 'Dufite abantu b'ababwirizabutumwa n'abihayimana bigisha irondabwoko ku buryo bugaragara, bigisha urwango, ivangura.'

Yatanze urugero kuri Padiri Fortunatus Rudakemwa uba muri Canada wigishiriza kuri YouTube 'yigisha ibyo yita amateka atagoretse ariko ni Parmehutu ya yindi yuzuye inarusha abaparmehutu ubwabo. Arwanya ubumwe bw'Abanyarwanda, arwanya ubwiyunge umuntu nk'uwo kandi akabikora yambaye ya cravate y'umweru bambara.'

Ati 'Dufite n'abandi bihayimana bakoze Jenoside bagahungira mu mahanga bagashinga idini, ugasanga barashaka n'abayoboke mu Rwanda. Dufite idini ryitwa Philadelphia ryashinzwe n'umuntu wakoze Jenoside uba mu Bubiligi agashaka abayoboke aha no mu buryo butemewe ariko agakomeza no kuyobya abandi. Itegeko rya mbere ryo mu y'Imana ni ukubaha ubuzima bw'undi kuko Imana ni yo yaremye imuntu. Umuntu wishe nta kintu aba agifite aha abandi. Umuntu wakoze Jenoside ntacyo aba agifite rwose.'

Yavuze ko nubwo yaba ataratawe muri yombi 'twebwe ntibyatubuza kuvuga ngo uriya mubwirizabutumwa ntabwo ari intangarugero, afite ibyaha yakoze kandi biremereye atagomba gukomeza. Abo rero ntabwo dushobora kwemera ko Abanyarwanda n'abandi bose babakurikira.'

Gusa Minisitiri Dr Bizimana yahamije ko hari abakoze Jenoside babyicujije banabisabira imbabazi, ko bo byashoboka ko bagira inyigisho batanga.

Minisitiri Bizimana yasabye Abanyarwanda kujijuka no kumenya amateka y'amadini bayoboka, aho basanze yarakoze ibibi bakayafasha kubikosora.

Minisitiri Dr Bizimana yagaragaje ko nta bwicanyi babayeho mu Rwanda hatari abanyamadini babigizemo uruhare



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nta-bwicanyi-na-bumwe-bwabaye-mu-rwanda-budafite-abanyamadini-baburi-inyuma

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)