Minisitiri Lord Ray Collins yagaragaje ibyo ashyize imbere mu guteza imbere imikoranire y'u Bwongereza na Afurika - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku wa 6 Nzeri 2024, Lord Ray Edward yahuye na Perezida Kagame asoza uruzinduko rw'iminsi itatu yagiriraga mu Rwanda, aho yanatangarije inkunga ya miliyoni 25 z'ama-Pound [miliyari 44.3 Frw] igihugu cye cyatanze, agamije gufasha mu iterambere ishoramari rishingiye ku buhinzi.

Mu kiganiro yagiranye na RBA, yagaragaje ko hari byinshi yifuza gushyiramo imbaraga by'umwihariko mu guteza imbere imikoranire y'ibihugu by'Afurika.

Ati 'Icyo nagaragaje kandi nshyize imbere ni ubutumwa bw'ubushake bwo gufatanya mu guharanira iterambere ry'ubukungu kandi aho ni ho hakwiye kwibandwaho. Ibyo bijyana n'inyungu z'impande zombi kubera ko guverinoma nshya y'u Bwongereza irashaka gukorana na za guverinoma mu buryo burambye kandi intego yacu ya mbere ni iterambere.'

Iyo ntego kandi ni yo tuzashyira imbere mu biro by'ububanyi n'amahanga, inshingano zanjye nka Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga na Minisitiri ushinzwe Afurika ni ukwibanda cyane ku kureba uko twagira imikoranire ihamye igamije iterambere kandi urufunguzo ni ukubakira ku mikoranire dufitanye n'u Rwanda.'

Yashimye cyane umubano w'u Rwanda n'u Bwongereza yemeza ko ukwiye gukomeza gutezwa imbere kandi ko igihugu cye kiteguye kurushoramo imari.

Ati 'Ni umubano mwiza cyane kandi utanga umusaruro kuko ugenda waguka uko imyaka ishira kandi ubu ugiye kongera gushyirwamo imbaraga twibanda cyane ku iterambere ry'ubukungu.'

Yagaragaje ko kandi yagiranye ibiganiro na Guverinoma y'u Rwanda uko u Bwongereza bushobora koroshya uburyo bwo kugera ku mari kandi mu buryo bwihuse.

Minisitiri Lord Ray Edward yagaragaje ko ibihugu bya Afurika bikwiye guhagararirwa mu buryo buhoraho mu Kanama ka Loni gashinzwe umutekano kandi ko yiteguye gukomeza guharanira ko ibyo bibaho.

Yagaragaje ko udushya tugenda duhangwa mu ngeri zinyuranye zaba mu buhinzi, ubucuruzi n'izindi nzego bigenda bitanga umusaruro ku guhangana n'ingaruka z'imihindagurikire y'ibihe ariko ko hakenewe gukomeza ubufatanye.

Yagaragaje ko u Rwanda rufite byinshi byiza mu bijyanye no guhangana n'ihindagurika ry'ibihe birimo no kuba ruri kwimakaza ikoreshwa ry'imodoka zikoresha amashanyarazi.

Minisitiri Lord Ray yatangaje ko u Bwongereza bwemereye u Rwanda inkunga izifashishwa mu guteza imbere imishinga mito n'iciriritse.

Yashegeshwe n'amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Ku wa 5 Nzeri 2024 Minisitiri Lord Ray yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali yunamira inzirakarengane zirushyinguwemo.

Yagaragaje ko ubwo yarusuraga, yashegeshwe bikomeye n'amateka ya Jenoside no kubona amashusho y'urwibutso y'abishwe muri icyo gihe.

Ati 'Nakomerekejwe n'amashusho nabonye ariko kandi natekereje ko kimwe mu bintu byiza nabonye kuri ruriya rwibutso ni uko rukubwira inkuru yose guhera mu ntangiriro, nko mu myaka 1930, uko Jenoside yakorewe Abatutsi yabibwe, igatangira bihereye ku kwambura abantu ubumuntu.'

Yagaragaje ko uburyo bwakoreshejwe mu kubara inkuru ya Jenoside yakorewe Abatutsi, itegurwa n'ishyirwa mu bikorwa ryayo ndetse n'uko yahagaritswe ari ibintu by'ingenzi bizigisha abato amateka y'icuraburindi u Rwanda rwanyuzemo.

Minisitiri w'u Bwongereza ushinzwe Afurika, Lord Ray Edward Harry Collins yagiranye ibiganiro na Perezida Paul Kagame



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-lord-ray-collins-yagaragaje-ibyo-ashyize-imbere-mu-guteza-imbere

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)