Minisitiri Nduhungirehe yagarutse ku mubano w'u Rwanda na Koreya y'Epfo n'icyerekezo cy'imikoranire mishya - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ibyo yatangarije mu kiganiro n'ikinyamakuru The Korea Herald cyo muri Koreya y'Epfo, Minisitiri Nduhungirehe yagarutse ku mubano w'u Rwanda na Koreya y'Epfo, avuga ko intumbero ari ukwagura imikoranire ikagana ku ntego u Rwanda rwihaye yo kuzaba gifite ubukungu buciriritse mu 2035 ndetse n'ubukungu buteye imbere mu 2050.

Yagize ati 'Dufite intego zi kuba igihugu gifite ubukungu buteye imbere mu gihe kiri imbere, kandi Koreya yatubereye umufatanyabikorwa mu nzego zitandukanye.'

Yongeyeho ati 'Birumvikana ko dushaka ibirenzeho kuko intego yacu nk'igihugu ni ukuva ku kwishingikiriza ku mfashanyo ahubwo tugashingira ku bucuruzi, kugira ngo dushobore kwigira, kugira inganda mu gihugu cyacu zibasha gukora ibikoresho bya 'Made in Rwanda' kugira ngo tubyohereze mu mahanga.'

Ikigo cy'Ibaruririshamibare giherutse gutangaza ko mu 2023 umusaruro mbumbe w'igihugu wiyongereyeho 8.2% ugereranyije n'umwaka wawubanjirije. Gusa n'ubwo bimeze bityo imfashanyo z'amahanga n'inguzanyo biracyafite uruhare runini kuko nko mu ngengo y'imari ya 2024-25 byihariye 35.9%.

Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko u Rwanda rushaka kugera ikirenge mu cya Koreya y'Epfo mu nzira y'amajyambere, hashyirwaho ingamba mu ishoramari rishingiye ku baturage no ku ikoranabuhanga kugira ngo bigire uruhare mu iterambere ry'ubukungu.

Ati 'Ibihugu byombi bifitanye isano kuko twese twahisemo gushingira ku bantu bacu ndetse ndetse no mu burezi n'ikoranabuhanga. U Rwanda rwashyize imbere ikoranabuhanga ndetse twohereza urubyiruko rwacu mu mahanga kujya guhaha ubumenyi bujyanye n'ikoranabuhanga kuko tuzi ko ari inkingi ya mwamba mu iterambere ry'ubukungu bw'igihugu,'

'Dushaka gushimangira ubufatanye [hagati y'ibihugu byombi] by'umwihariko mu nzego zirimo uburezi, ikoranabuhanga n'ibikorwa remezo. Ibyo ni byo dushaka gukora. Turizera ko kuri ubu ubufatanye hagati y'ibihugu byombi buri gutera intambwe igana heza.'

Muri Nyakanga, guverinoma zombi zanyinya amasezerano ya miliyari 1$ agamije gutera inkunga imishinga y'iterambere kuva mu 2024 kugeza mu 2028. Iyo nkunga izanyura mu kigega cya Koreya y'Epfo gishinzwe iterambere izibanda ku nzego zirimo ubwikorezi, ubuzima n'uburezi, bigendanye na gahunda ya Guverinoma y'u Rwanda y'imyaka itanu (NST2).

U Rwanda ni kimwe mu bihugu byinshi bya Afurika byakira inkunga ya Koreya y'Epfo igamije gufasha mu iterambere, aho nko mu 2023 Koreya y'Epfo yahaye u Rwanda agera kuri miliyoni 22.6$.

Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda rwafatira urugero kuri Koreya y'Epfo mu rugendo rw'iterambere, kuko mu bihe bishize na yo yafashwaga ariko ubu ikaba igeze ku rwego rwo gutera inkunga ibihugu byinshi.

Ati 'Urugendo rw'iterambere rwa Koreya y'Epfo ni ikitegererezo Afurika yareberaho kuko Koreya yari kimwe mu bihugu byakira inkunga igamije iterambere (ODA) ariko ubu cyabaye igihugu gitanga iyo nkunga ku bindi bihugu, ibyo bisobanuye ko yagize urugendo rukomeye rw'iterambere, bituma yabera Afurika urugero rwiza kuko mu myaka 50-60 ishize Koreya yanganyaga ubukungu n'ibihugu byinshi bya Afurika.'

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko yifuza ko amasosiyete menshi yo muri Koreya y'Epfo yazana ibikorwa byayo mu Rwanda, agaragaza ko by'umwihariko guteza imbere inganda ari kimwe mu byo u Rwanda rushyize imbere muri NST2.

Kuri ubu hari sosiyete zitandukanye zo muri Koreya y'Epfo zimaze gushinga imizi mu Rwanda zirimo KT Corporation, Hyundai Motor Company na Samusung Electronics zimaze kugira izina ku isoko ry'u Rwanda.

Nduhungirehe yavuze ko sosiyete zitandukanye zo muri Koreya y'Epfo zitangiye gukorera ibikorwa mu Rwanda byaba inzira nziza yo kuzamura ubucuruzi bwambukiranya imipaka ndetse bigakomeza ubufatanye mu bukungu hagati ya Koreya y'Epfo n'u Rwanda.

Nduhungirehe yagaragaje amahirwe ari mu Rwanda mu korohereza ishoramari arimo ubushake bw'ubuyobozi bw'igihugu, gushyiraho Ikigo Mpuzamahanga cy'Imari cya Kigali, umushinga wa Kigali Innovation City, imbaraga mu kurwanya ruswa, aho u Rwanda ruri ku mwanya wa kabiri muri Afurika n'uwa 38 ku Isi muri Raporo ya Banki y'Isi yo mu 2020.

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda rufite byinshi rwakwigira kuri Kopreya y'Epfo
Minisitiri Nduhungirehe ubwo yari mu runzinduko muri Koreya y'Epfo yakiriwe na mugenzi we Cho Tae-yul
Sosiyete zo muri Koreya y'epfo zirimo Hyundai zimaze gushinga imizi mu Rwanda



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-nduhungirehe-yagarutse-ku-mubano-w-u-rwanda-na-koreya-y-epfo-n

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)