Minisitiri Uwimana yasabye abana kudapfusha ubusa amahirwe igihugu kibaha - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi yabigarutseho ku wa 02 Nzeri 2024, ubwo hasozwaga Inama Nkuru y'Igihugu ya 17 y'Abana y'iminsi itatu, yabereye mu Karere ka Huye, ku nsanganyamatsiko igira iti 'Ejo ni Njye'.

Minisitiri Uwimana yavuze ko kuba igihugu gitekereza inama nk'iyi bishimangira ko kizirikana iterambere rishingiye ku mwana.

Agaruka ku nsanganyamatsiko y'uyu mwaka, Minisitiri Uwimana yavuze ko u Rwanda rwifuza abana bafite ejo hazaza heza kandi bafata inshingano zo kumva ko ejo bakenewe.

Ati 'Tuzi ko 44,5% by'abaturage b'u Rwanda ari abana. Ndifuza ko abana bose bumva ko ejo h'u Rwanda ari bo hareba, buri wese yibaze, yifuze icyo yumva azaba, maze yisubize. Ejo ni Perezida, ni njye Minisitiri, ejo ni njye muganga mukuru mu bitaro, ejo ni njye mupilote muri RwandAir, ejo nzaba ndi guverineri cyangwa Jenerari mu ngabo z'u Rwanda.''

Yakomeje avuga ko yifuriza abana bose kuzakabya inzozi zabo, ariko anabibutsa ko n'ubwo hari ibyo basaba nk'abana, nabo hari ibyo basabwa.

Ati 'Kugira ngo muzagere ku byo mwifuza, mwirinde inzoga n'ibiyobyabwenge, mwirinde ubuzererezi n'ubusambanyi, imikino y'amahirwe imwe bita 'betting' n'indi mico mibi, munirinde kandi ibigare, mwumvire abarezi n'abayobozi banyu, mwige cyane munasubire mu masomo, kandi munagire ikinyabupfura.''

Kalimpinya Queen wigeze guhatana mu marushanwa ya Nyampinga w'u Rwanda, akaba anakina umukino wo gutwara imodoka, yaganirije abana ibyiza byo kugira intego no guharanira kugira inshuti nziza zikuyobora mu byiza kuko ari byo bifasha umuntu kugira icyo ageraho mu buzima.

Ashingiye ku buzima bwe, yabwiye abana uko inshuti biganaga ari yo yatumye afata intego yo kuzatsinda neza ibizamini bya Leta mu mushuri yisumbuye, kubera uburyo yamuteraga imbaraga, asaba aba bana nabo kujya bisunga abantu babaganisha aheza.

Kalimpinya, yanakomoje ku buryo yagiye mu irushanwa rya nyampinga w'u Rwanda, asa n'utabyumva, ariko bagenzi be bakamusaba kujya kugerageza, bikarangira bimugiriye akamaro mu bundi buzima.

Ati 'Nakuyemo isomo namwe nshaka kubasangiza, burya nta gihombo kiri mu kugerageza ikintu kidafite icyo kiguhombya, kuko iyo cyanze ntuba ubombye kurusha kutagerageza.''

Mu bindi biganiro byatanzwe, abana cyane cyane abakobwa baganarijwe ku buryo bwo kwirinda ababashuka babashora mu busambanyi n'ibindi bishuko byose byabicira ejo hazaza habo.

Guverinoma y'u Rwanda ibinyujije mu Kigo cy'Igihugu Gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA) n'abafatanyabikorwa, ni bo bategura Inama Nkuru y'Igihugu y'Abana, ikaba yitabirwa n'abana bahagarariye abandi ku rwego rw'umurenge n'akarere. Igamije guha urubuga abana bagatanga ibitekerezo kuri gahunda z'Igihugu no kugira uruhare mu bibakorerwa.

Mu nama iheruka yabereye mu kigo cy'Ubutore cya Nkumba mu Karere ka Burera, abana bahagarariye abandi batanze ibitekerezo byitaweho mu gutegura gahunda ya Guverinoma yo kwihutisha Iterambere (NST2), indi mpamvu ishimangira agaciro kabo.

Inama Nkuru y'Igihugu y'Abana yatangiye mu mwaka wa 2004, ikaba yitabirwa n'abana bahagararira abandi batorwa binyuze mu mahuriro ya komite z'abana kuva ku rwego rw'umudugudu kugeza ku rwego rw'akarere, batorerwa manda y'imyaka ine.

Ubusanzwe, komite y'ihuriro ry'abana kuri buri rwego iba igizwe na Perezida, Visi Perezida, Umunyamabanga, Abajyanama 2 n'uhagarariye abafite ubumuga.

Kuri iyi nshuro ya 17, abana basaga 2000 bahagarariye abandi mu baturutse mu gihugu hose, ni bo bitabiriye iyi nama
Iyi nama itegurwa na NCDA ifatanyije n'abafatanyabikorwa bayo batandukanye
Muri iyi nama kandi abana basabana n'abayobozi
Minisitiri Uwimana yasabye abana kudapfusha ubusa amahirwe igihugu kibaha



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-uwimana-yasabye-abana-kudapfusha-ubusa-amahirwe-igihugu-kibaha

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)