Minisitiri w'Intebe Dr. Ngirente yaganiriye na Dr. Roy Steiner ku kunoza ibigaburirwa abana ku ishuri - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Minisitiri w'Intebe Dr. Ngirente yakiriye Dr. Steiner kuri uyu wa 04 Nzeri 2024, na cyane ko uwo muyobozi wo muri Rockefeller Foundation ari umwe mu bitabiriye Inama Nyafurika yiga ku bijyanye n'Ibiribwa, AFSF 2024 iri kubera mu Rwanda

Rockefeller Foundation ni umuryango w'abagiraneza ukorera i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, utera inkunga ibikorwa byo guhanga udushya mu buzima, mu buhinzi, ikoranabuhanga, ubugeni na siyansi, ukaba ari umwe mu miryango idaharanira inyungu ikomeye cyane ku Isi.

Mu 2023 ni bwo mu Rwanda hatangijwe umushinga wo kwigira hamwe uburyo ibigori byatunganywa bidatakaje intungamubiri binyuze mu bushakashatsi no kubaka ubushobozi bw'inganda, uterwa inkunga n'ikigo cy'abagiraneza cyo muri Amerika, The Rockefeller Foundation

Ni umushinga wiswe Fortified Whole Grain (FWG), hatunganywa ifu y'ibigori hatagize igice na kimwe cy'uruheke gitakaye kuko bikimara kumishwa, bijyanwa mu mashini zabugenewe zigasya impeke zose.

Ubwo buryo bwari butandukanye n'ubusanzwe bukoreshwa aho ibyo bigori byabanzaga gutonorwa hakagira ibice bitakara kandi ari byo biba bikungahaye ku ntungamubiri zitandukanye birimo ubutare, zinc n'izindi.

Abahanga mu by'imirire bavuga ko ifu itunganyijwe ku buryo bugezweho igira intungamubiri zikubye inshuro eshanu kurusha uburyo busanzwe.

Ugitangira ibigo by'amashuri 18 bigizwe n'abana 13,765 bo mu turere rwa Nyaruguru na Nyamagabe bisanzwe bikorana n'Ishami rya Loni ryita ku biribwa, WFP, byahawe amafunguro agizwe n'ubu bwoko bw'ifu.

Byari biteganyijwe ko kandi ibigo bitanu byo mu turere twa Nyaruguru, Nyamagabe, Gasabo, Burera na Kayonza bikorana na WFP byigamo abagera ku 73,897 mu gihe gito bizaba byatangiye gukoresha iyo fu.

Kuri iyi nshuro Minisitiri w'Uburezi, Twagirayezu Gaspard yavuze ko ibiganiro bya Minisitiri w'Intebe Dr. Ngirente na Dr. Steiner byibanze ku kongerera ubushobozi uwo mushinga iyo fu ikaba yagera mu mashuri menshi, abana bakabona ibiryo bihagije ariko bifite intungamubiri.

Ati 'Icyo turi gukora ni ukongerera ubushobozi abatunganya ibyo bigori bibe bifite izo ntungamubiri ariko ari na byinshi, bikagezwa ku banyeshuri benshi. Twumvikanye ko iyo mirimo tugomba kuyishyiramo imbaraga bigakorwa mu buryo bukwiriye.'

Byemejwe kandi na Dr. Steiner wavuze ko ibyo bigori bitunganyijwe byose bikungahaye ku ntungamubiri ndetse ko kubitunganya muri ubwo buryo byongera ingano y'ifu ibikomokaho kuko nta gice cy'uruheke kiba cyatakaye ugereranyije n'uko kawunga itunganywa bisanzwe.

Ati 'Iyo utunganyije ifu y'ibigori mu buryo busanzwe utakaza ingano iri hagati ya 20% na 30% y'ifu utunganya ndetse na 90% by'intungamubiri.'

Yavuze ko kuva uwo mushinga watangizwa mu Rwanda ubu waguriwe no mu bindi bihugu bitandukanye, ndetse ko banejejwe n'uburyo igitekerezo cyaturutse mu Rwanda ubu kigiye gufasha za miliyoni z'abana bo muri Afurika.

Muri AFSF 2024 Ihuriro ry'uwo mushinga rizwi nka 'Fortified Whole Grain Alliance (FWGA)' ryihaye intego yo kugeza ibyo biribwa ku baturage miliyoni 10 bo mu bihugu birindwi bitarenze 2025. Ni ibihugu birimo u Rwanda, u Burundi, Misiri, Ghana, Kenya, Nigeria na Bénin.

Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente yakiriye Dr. Roy Steiner wo mu Muryango w'Abagiraneza wa Rockefeller Foundation ufatanya n'u Rwanda mu mishinga itandukanye
Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente yakiriye itsinda ry'abo mu Muryango w'Abagiraneza wa Rockefeller Foundation ryari riyobowe na Dr. Roy Steiner baganira ku mushinga wo kugaburira abana ku ishuri
Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente yakiriye itsinda ry'abo mu Muryango w'Abagiraneza wa Rockefeller Foundation ryari riyobowe na Dr. Roy Steiner baganira ku mushinga wo kugaburira abana ku ishuri
Dr. Roy Steiner yagaragaje ko umushinga wo gutunganya ibigori byongerewe intungamubiri umaze kwagurirwa no mu bindi bihugu bya Afurika
Minisitiri w'Uburezi, Gaspard Twagirayezu yavuze ko u Rwanda ku bufatanye na Rockefeller Foundation bagiye kwagura umushinga wo kugeza ku banyeshuri kawunga yongerewe intungamubiri

Amafoto: Primature




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-dr-ngirente-yaganiriye-na-dr-roy-steiner-ku-kunoza-gahunda-yo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)