Minisitiri w'Intebe Dr. Ngirente yagaragaje igihombo Afurika iterwa no kwirengagiza ubuhinzi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi Dr. Ngirente yabigarutseho mu Nama Nyafurika yiga ku bijyanye n'Ibiribwa, AFSF 2024 iri kubera mu Rwanda, igahuriza hamwe abafite aho bahuriye n'ubuhinzi mu bihugu bya Afurika, kuva ku bahinzi, abashoramari, abashakashatsi n'abandi batandukanye.

Minisitiri w'Intebe yavuze ko Afurika ihomba byinshi bitewe no kwirengagiza ubuhinzi, birimo amafaranga akoreshwa mu kwita ku ngaruka ziterwa n'ibura ry'ibiribwa, zirimo uburwayi, kugwingira kw'abana, amakimbirane n'ibindi bitandukanye, kandi amafaranga akoreshwa muri ibyo akaba yagakoreshejwe mu bindi bifite akamaro birimo kubaka ibikorwaremezo.

Ati 'Iyo ibihugu bya Afurika bidafite ibiribwa bihagije, bikoresha amafaranga menshi mu kwita kuri icyo kibazo, kandi ayo mafaranga yari bushorwe mu zindi nzego zifite akamaro kurushaho.'

Yavuze ko ikibazo cy'ibura ry'ibiribwa gikomeje kuyogoza uyu Mugabane, ati 'Abarenga 20% by'Abatuye Umugabane wacu ntibafite ibyo kurya bihagije, ibi bifuze ko umwe mu Banyafurika batanu adafite ibiribwa bihagije.'

Yongeyeho ko ibi bidakwiriye, cyane ko 'Ibiryo ni uburenganzira bwa muntu, ariko ku Mugabane wacu ntabwo biboneka mu buryo bukwiriye.'

Minisitiri Dr. Ngirente yashimangiye ko u Rwanda ruri gushyira imbaraga mu gukora ubuhinzi butanga umusaruro, cyane cyane ubuhinzi bushingiye ku ikoranabuhanga rigezweho kandi bufasha abahinzi kubona ibyo bakeneye.

Ati 'U Rwanda rukomeje guteza imbere ubwishingizi mu buhinzi kugira ngo umuhinzi abone inyungu mu ishoramari ry'ubuhinzi.'

Yanagaragaje ko guhanga udushya ari ingenzi cyane mu guteza imbere urwego rw'ubuhinzi muri rusange, anashimira uruhare rwa AGRA mu gushyiraho gahunda n'impinduka zihindura urwego rw'ubuhinzi muri rusange.

Minisitiri w'Intebe yavuze ko AGRA ikomeje kugira uruhare mu gushyiraho ingamba ziyobora ubuhinzi bwa Afurika, ashimangira ko zerekana ubushake bw'uyu Mugabane mu guteza imbere uru rwego rufashe runini mu bukungu bwa byinshi mu bihugu bya Afurika.

Umuyobozi w'Umuryango Nyafurika uharanira guteza imbere ubuhinzi (AGRA), Dr. Agnes Kalibata, yashimiye uruhare rw'u Rwanda mu guteza imbere ubuhinzi, urwego rufatiye runini ubukungu bw'u Rwanda.

Yavuze ko 'Iyi Nama ihuriza hamwe twese nk'abafite aho bahuriye n'urwego rw'ubuhinzi, ni umwanya mwiza w'ibiganiro.'

Yasobanuye ko iyi Nama ari umwanya mwiza wo guhuriza hamwe abafite aho bahurira n'ubuhinzi kugira ngo ibihugu bya Afurika birebere hamwe uko byarushaho gufatanya muri rusange.

Yavuze ko ari ingenzi kuba Afurika yatangira gushyira imbaraga mu gushaka ibisubizo byugarije ibibazo by'ubuhinzi, ashimangira ko urubyiruko rukwiriye gushyira imbaraga mu guhanga udushya muri iyi Nama.

Uyu muyobozi yanashimiye urubyiruko rugira uruhare mu guteza imbere ubuhinzi.

Dr. Musafiri Ildephonse, Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, yavuze ko 'u Rwanda rwishimiye kwakira iyi nama' dore ko ibereye mu Rwanda ku nshuro ya kabiri.

Yavuze ko iyi nama igira ihurijemo hamwe abafite aho bahuriye n'ubuhinzi muri Afurika, ari nabo bazagira uruhare mu gufasha Afurika kugera ku ntego yiyemeje zo guteza imbere ubuhinzi kugera mu 2030.

Ubuhinzi bwa Afurika bwarirengagijwe

Hailemariam Desalegn wahoze ari Minisitiri w'Intebe wa Ethiopia, yavuze ko kimwe mu bituma ubuhinzi bwa Afurika budatera imbere harimo no kwirengagizwa n'ubuyobozi bw'ibihugu bya Afurika.

Ati 'Ubuhinzi bwo muri Afurika butigeze bubona inkunga ya politiki bukwiriye, ushingiye ku ngano y'ishoramari dushyira mu buhinzi.'

Yashimangiye ko igihe kigeze kugira ngo Afurika ihindure uburyo ibonamo ibintu, cyane cyane ubuhinzi, kuri ubu igihe kikaba kigeze kugira ngo bushyirwemo imbaraga.

Ati 'Tuzi ko tudashobora gukomeza gukora nk'uko bikora, kuko nk'uko Abanyafurika babivuga, ejo heza hategereje uhategura uyu munsi.'

Ibi byagerwaho binyuze mu gushyiraho 'Ingamba zifasha ubuhinzi guhangana n'ibibazo buhura nabyo birimo ihindagurika ry'ikirere, kandi bukajyamo urubyiruko ruzana udushya.'

Yagaragaje ko ari ingenzi cyane ko Afurika itekereza cyane ku buhinzi kuko bitagenze gutyo, yakwisanga idafite ubushobozi bwo guhaza umubare w'Abanyafurika, uzaba ari miliyari 2.5 mu 2050.

Ati 'Twese twemeranya ko guteza imbere ubuhinzi ari ingingo ikomeye kuko abakenera ibicuruzwa bikomeje kuzamuka.'

Ibi rero ntabwo byagerwaho Afurika igitumiza ibikomoka ku buhinzi, ati 'Ibyo dutumiza mu muhanga biracyari byinshi kandi dukwiriye gufata inshingano yo gushakira umuti icyo kibazo.'

Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr. Musafiri Ildephonse, yavuze ko u Rwanda rwishimiye kwakira iyi nama
Umuyobozi w'Umuryango Nyafurika uharanira guteza imbere ubuhinzi (AGRA), Dr. Agnes Kalibata, yashimiye uruhare rw'u Rwanda mu guteza imbere ubuhinzi
Minisitiri w'Intebe, Dr. Édouard Ngirente yagaragaje igihombo Afurika iterwa no kwirengagiza ubuhinzi

Amafoto: Niyonzima Moses




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-w-intebe-dr-ngirente-yagaragaje-igihombo-afurika-iterwa-no

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)