Miss Jolly yaserukanye ikanzu nimirimbo yub... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 6 Nzeri 2024 muri Kigali Convention Center ku nshuro ya mbere. Ni ibirori byahuje ibyamamare mu ngeri zinyuranye, yaba muri Basketball, mu mupira w'amaguru, abahanzi, abanyapolitiki, abanyamideli n'abandi.

Mutesi Jolly yageze muri ibi birori ari kumwe na Nshuti Divine Muheto wabaye Miss Rwanda 2022, anyura ku itapi itukura ariko kandi yabanje gufata amafoto.

Mu kiganiro yahaye InyaRwanda, Miss Mutesi Jolly yavuze ko ikanzu n'imyambaro y'ubwiza yaserukanye 'bihenze' kuko yabiguze hanze y'igihugu. Iyo unyujije amaso mu mashakiro anyuranye, ubona ko iyi myambaro yayiguze mu nzu y'imideli ya Elisabetta Franchi.

Ni inzu isanzwe yambika ibyamamare ku Isi, ndetse yagiye ikorana cyane na bamwe mu byamamare bakinnye muri filime yamamaye 'Black Panther'. Ikorera ku migabane itandukanye nk'u Burayi, Amerika, Afurika, Asia n'ahandi. Kandi kuri buri mugabane bagenda bagaragaza imyambaro bahaganeye.

Iyi nzu ni yo yambitse umunyamideli Martina Stella waserutse mu birori bya Venice Film Festival byabaga ku nshuro ya 81. Ni nayo yambitse kandi umunyamideli Maria Borges muri Venice Film Festival- Uyu mukobwa aheruka i Kigali, ubwo yayoboraga ibirori byo gutanga ibihembo bya Trace Awards muri BK Arena.

Ku rubuga rw'iriya nzu y'imideli, bavuga ko iriya kanzu Miss Mutesi Jolly yaserukanye yagenewe kuyinyurana ku itapi itukura (Red Carpet) ariko isohokana n'amaherana. Bigaragara ko igura amadorali 902 uyashyize mu manyarwanda ni 1,214,587 Frw.

Yanaserukanye isakoshi ya 'Andiamo Cluthc' igura amadorali 2,950 uyashyize mu manyarwanda ni 3,972,319 Frw. Uyu mukobwa wamamaye mu marushanwa y'ubwiza, yanaserukanye impeta ya zahabu ya 'BVLGARI' igura amadorali 2,040 uyashyize mu manyarwanda ni 2,746,959 Frw.

Si ibyo gusa, kuko yanaserukanye inkweto ya 'Christian Louboutin' ihagaze amadorali 742.00, uyashyize mu manyarwanda ni 999,139 Frw. 

Yari yambaye kandi amaherana ya 'Miu Miu' ahagaze $675, uyashyize mu manyarwanda ni 908,920 Frw. Yari yambaye kandi isaha yahanzwe na 'Cartier' y'amadorali 14,000, uyashyize mu manyarwanda ni Miliyoni hafi 19 [18,851,686] Frw.

Indi mirimbo y'ubwiza yayiguze mu y'andi maduka atandukanye. Iyo ukoze neza imibare, ubona ko uyu mukobwa yaserukanye ikanzu n'imirimbo y'ubwiza bihagaze 28,693,612 Frw akaba ari hafi Miliyoni 30 z'amafaranga y'u Rwanda.


Miss Mutesi Jolly yaserukanye ikanzu n'imirimbo y'ubwiza bihagaze arenga Miliyoni 28 Frw 

Ikanzu Miss Mutesi Jolly yambaye igura 1,214,587 Frw, ushingiye ku mibare itangwa n'inzu y'imideli yayihanze

Miss Mutesi yanaserukanye isakoshi ya 'Andiamo Cluthc' igura amadorali 2,950

 

Inkweto Miss Mutesi Jolly yaserukanye ihagaze amafaranga 999,139 


Ibirori 'The Silver Gala' byabereye muri Kigali Convention Center, ku wa 6 Nzeri 2024





 

KANDA HANO UREBEIKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA MISS MUTESI JOLLY

 ">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146688/miss-jolly-yaserukanye-ikanzu-nimirimbo-yubwiza-byarenga-miliyoni-28-frw-muri-the-silver-g-146688.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)