MU MAFOTO 50: Ibyaranze igitaramo cya Massamb... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bahuriye ku rubyiniro mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu rishyira kuri iki Cyumweru tariki 15 Nzeri 2024, mu Mujyi wa Edmonton muri Canada. Aba bahanzi bombi bagiye bahurira mu bitaramo bitandukanye, cyane cyane ibya Rwanda Day.

Iki gikorwa baririmbye cyiswe 'Hope Day' ni ngaruka mwaka gitegurwa hagamijwe kwizihiza ubudaheranwa bw'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kandi hanagamijwe gushimira abakomeje gushyigikira umuryango 'Memory Keepers Association' yo muri Edmonton, ku bw'uruhare rwayo mu guhindura ubuzima bw'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iki gikorwa cyabaye umwanya mwiza wo kongera kuganira no kurebera hamwe ibikibangamiye iterambere ry'abarokotse, mu rugendo rwo kubafasha gukomeza kwiyubaha, haharanirwa iterambere ry'ejo hazaza.

Iki gikorwa cyateguwe n'umuryango Memory Keepers Association ifatanyije na Prime Luminisce Rwanda, kizaba mu cyumweru gitaha, ku wa Gatandatu tariki 14 Nzeri 2024.

Massamba niwe wari Umushyitsi Mukuru muri iki gitaramo, ni mu gihe Alpha Rwirangira yari umusangwa kuko asanzwe abarizwa muri kiriya gihugu.

Iki gikorwa cyamaze umunsi wose, kuko cyatangijwe n'ibikorwa byabereye ahitwa Rundle Park, ni mu gihe igitaramo cy'aba bahanzi cyabaye guhera saa kumi n'ebyiri z'umugoroba, kibera ahitwa Canadian Druze Center.

Ni cyo gitaramo cya mbere Massamba Intore yakoreye hanze y'u Rwanda, nyuma y'uko akoreye muri BK Arena igitaramo yizihirijemo imyaka 40 ishize ari mu muziki, n'imyaka 30 y'urugendo rw'iterambere rw'u Rwanda. 

Cyabaye ku wa 31 Kanama 2024, kandi yari ashyigikiwe n'abahanzi barimo Ruti Joel, Teta Diana, Jules Sentore, Nziza Francis n'abandi banyuranye.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Massamba yagaragaje ko yakozwe ku mutima n'uburyo abantu bamushyigikiye muri iki gitaramo, kandi yagikoze yiteguye kujya muri Canada.


Alpha Rwirangira ari kumwe n'umugore we n'umwana, bahuye kandi bagirana ibiganiro na Massamba Intore

Massamba yaserutse mu mwambaro uriho Intore, n'imitako myinshi ya gakondo mu gushushanya uburyo abumbatiye umuco Nyarwanda
Massamba asuhuza umwana wa Alpha Rwirangira, mbere y'uko bakorera igitaramo mu Mujyi wa Edmonton muri Canada

Iki gikorwa cyahuje Abanyarwanda mu ngeri zinyuranye babarizwa mu gihugu cya Canada 

Bamwe bahawe 'Certificate' mu rwego rwo kubashimira uruhare rwabo mu guteza imbere umuryango 'Memory Keepers Association'


Massamba yisunze indirimbo zirimo iyo yakoranye na Dj Marnaud na Ruti Joel muri iki gitaramo
Mu bihe bitandukanye, Massamba Intore yakoreye ibitaramo bikomeye muri Canada

Massamba yatangaje ko yakozwe ku mutima no gutaramira abanyarwanda n'abandi muri iki gitaramo cyabaye, ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 14 Nzeri 2204 

Ibyishimo byari byose ku bitabiriye iki gitaramo 

Massamba yaserutse yambaye umwambaro ushushanyijeho Intare

Muri iki gitaramo, hifashishijwe ababyinnyi gakondo babyina zimwe mu ndirimbo zizwi mu muco Nyarwanda
Massamba yagiye anyura mu bafana agatanga umwanya kuri bo bakaririmbana indirimbo
Alpha Rwirangira uherutse gushimangira ko yinjiye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana


 

Rwirangira yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze zakunzwe

Abacuranzi ba Gitari n'ingoma za kizungu, bagaragaje ubuhanga buhanitse muri iki gitaramo 





Massamba ari kumwe n'abasore n'intore mu ngamba




Babyinnye indirimbo zamamaye mu muco w'u Rwanda



















Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146866/mu-mafoto-50-ibyaranze-igitaramo-cya-massamba-na-alpha-rwirangira-muri-canada-146866.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)