Mu mafoto: Uko Perezida Kagame yakiriwe muri Indonesia - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni inama ibaye ku nshuro ya kabiri, izamara iminsi itatu yatangiye kuri uyu wa 1 Nzeri 2024. Igamije gushimangira umubano hagati ya Afurika na Indonesia mu ngeri zitandukanye.

Perezida Kagame yitabiriye umugoroba wo gusangira wateguwe na Perezida Joko Widodo. Ni umugoroba ugamije guha icyubahiro abakuru b'ibihugu na za Guverinoma bitabiriye iyo nama y'iminsi itatu.

Iyi nama izwi nka Indonesia-Africa Forum, izasinyirwamo amasezerano afite agaciro ka miliyari 3.5$.

Indonesia ni kimwe mu bihugu byo mu Majyepfo ya Aziya gifite ubukungu bwihagazeho dore ko kiri muri 20 bya mbere bifite ubukungu bunini ku Isi. Umuturage wa Indonesia abarirwa ko ku mwaka yinjiza amadolari asaga 5200.

Amafoto y'uko Perezida Kagame yakiriwe muri Indonesia

Amafoto: Village Urugwiro




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mu-mafoto-uko-perezida-kagame-yakiriwe-muri-indonesia

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)