Mu mukino ubanza wa CAF Champions League, APR FC yanganyije na Pyramids FC 1-1 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Nzeri 2024 nibwo hakinwe umukino ubanza w'ijonjora rya kabiri wa CAF Champions League, wahuje APR FC yanganyije na Pyramids 1-1.

Uyu mukino wabereye kuri Sitade Amahoro guhera ku isaha ya Saa kumi n'Ebyiri zuzuye watangiye ikipe y'ingabo z'Igihugu iri mu mukino neza.

Binyuze kuri Mugisha Gilbert na Ruboneka Bosco bari kunyuraga ku ruhande, bagerageje gushaka igitego hakiri kare ariko  abakinnyi ba Pyramids FC bababera ibamba.

Bigeze ku munota wa 21 w'umukino, Ruboneka Jean Bosco yahawe umupira ari muri metero nka 25, atera ishoti rikomeye rikuwemo n'Umunyezamu Ahmed Naser Elshenawi, umupira usubira mu kibuga hagati.

Uku gusatira kw'aya makipe yombi kwakomeje kubaherekeza kugeza ubwo amakipe yombi yagiye kuruhuka anganya ubusa ku busa.

Bavuye ku ruhuka ku munota wa 51 nibwo ikipe ya APR FC yabonye igitego cya mbere, ni igitego cyitsinzwe n'umukinnyi wa Pyramids FC, Mohamed Chibi, ku mupira uhinduwe na Lamine Bah mu izamu.

Bigeze ku nunota wa 81 ikipe ya Pyramid yabonye igitego cyo kwishyura, ni igitego cyatsinzwe na Fiston Kalala Mayele yatsindishije umutwe, ku mupira uvuye muri koruneri.

Kunganya kwa APR FC byatumye iyi kipe y'Ingabo isabwa kuzatsindira cyangwa ikanganyiriza ibirenze igitego 1-1 mu Misiri kugira ngo ibashe gukomeza mu matsinda y'iri rushanwa Nyafurika.

Kunganya ubusa ku busa ntacyo byafasha APR kuko igitego Pyramids FC ibonye i Kigali, kibarwa nka bibiri.

Umukino wo kwishyura uzakinwa tariki ya 21 Nzeri 2024 ukazabera mu Misiri, ikipe izakomeza izahita igera mu matsinda ya CAF Champions League.

The post Mu mukino ubanza wa CAF Champions League, APR FC yanganyije na Pyramids FC 1-1 appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/mu-mukino-ubanza-wa-caf-champions-league-apr-fc-yanganyije-na-pyramids-fc-1-1/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=mu-mukino-ubanza-wa-caf-champions-league-apr-fc-yanganyije-na-pyramids-fc-1-1

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)