Mu Rwanda hari kwigirwa uko Afurika yakwihaza mu bikoresho byo kwa muganga - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi nama yabaye ku wa 28 Nzeri 2024 yateguwe n'Ishyirahamwe ry'abahanga mu guteza imbere ibikoresho by'ubuvuzi (International Federation for Medical and Biological Engineering: IFMBE), Ishami rya Afurika.

Ihuje abayobozi b'amahuriro y'abo bahanga mu gukora, kwita no kubungabunga ibyo bikoresho yo mu bihugu byo muri Afurika.

Mu byaganiriweho harimo kurebera hamwe uko ayo mahuriro ahagaze, uko yafatanya mu kuziba ibyuho bihari no kubyaza umusaruro amahirwe ari muri urwo rwego.

Mu Rwanda abahanga muri urwo rwego babarizwa mu Ishyirahamwe 'Rwanda Association of Bio-Medical Engineers' rihagarariwe mu rwego rw'amategeko na Eng. Manzi Martin.

Rigizwe n'abanyamuryango barenga 100, rigakorana na Minisiteri y'Ubuzima mu kwita ku bikoresho byo kwa muganga, ibipfuye bigasanwa ariko bakagira n'uruhare mu igenamigambi ryabyo no kungura ubumenyi.

Aba bantu ni ingenzi cyane mu bitaro kuko ari bo baba bita ku mashini zikomeye zifashishwa mu buvuzi, bareba ko zikora neza, ndetse nk'iyo zigize ikibazo wenda umuntu bari ku mubaga, ni bo bihutira kureba ikibazo kibaye, ubundi hifashishijwe ubuhanga bwabo bagakosora ikibazo umuntu agatabarwa.

Ikindi ni uko niba igihugu kiguze ibikoresho bikomeye ndetse bihenze, haba hagomba kuboneka ababyitaho babizobereye ariko b'Abanyarwanda na cyane ko ibyo bikoresho biba bigura menshi.

Manzi ati 'Ni na bwo bufatanye dushaka gufatanya byisumbuye na leta bigakorwa ku bikoresho byaguzwe byose, tukamenya ko igikoresho kiramutse gipfuye twahamagara Abanyarwanda bakagikora, ariko bikanabungwabungwa bihoraho bitari ukuza baje gukiza ibyafuye gusa.'

Yavuze ko ubu mu Rwanda nta buke bw'abo bakozi bita ku bikoresho buhari, ariko ikibazo kikaba kubashyira mu mirimo mu nzego za leta kandi bakenewe.

Ati 'Usanga hanze bahari ndetse benshi, ariko mu bitaro ukabona ni bake nka babiri mu bitaro byose. Aha ni ha handi usanga ibikoresho bititabwaho mu buryo bukwiriye. Ni ikintu cyagakwiriye kwitabwaho.'

Umunyamabanga Mukuru wa IFMBE muri Afurika, Umunya-Ghana, George Boadu wagaragaje ko mu gihe abakozi batongerewe ubumenyi bya bikoresho bishobora kuba ibibazo kurusha ibisubizo.

Ati 'Nawe tekereza nk'umuntu ukoresheje kiriya cyuma gikangura umutima nabi, akagiha amakuru atari yo, aho kuwukangura kizawushwanyaguza. Kongera ubumenyi ni ingingo ibihugu bikwiriye kwitaho.'

Ku ngingo y'uko Afurika ihora inyuma mu gukora ibikoresho byo kwa muganga, Boadu yavuze ko habaye ubushake n'ubufatanye ntacyo uyu mugabane utageraho, kuko ufite abaturage, umutungo n'ubundi bushobozi bwo gukora ibikoresho burahari.

U Rwanda rumaze gutera intambwe mu guteza imbere ibikoresho by'ubuvuzi aho n'Ikigo Nyafurika cy'icyitegererezo mu gukora ibikoresho by'ubuvuzi (Center of Excellence in Biomedical Engineering and E health: CEBE) cya Kaminuza y'u Rwanda.

Mu Ukuboza 2023 mu cyanya cy'inganda huzuye inyubako nshya igeretse gatanu, CEBE ikoreramo, aho igice cya mbere cyayo cyuzuye gitwaye miliyoni 21$ (arenga miliyari 27 Frw y'ubu), icya kabiri kizatwara byibuze hagati ya miliyoni 25$ na miliyoni 30$, hagamijwe gushyira imbaraga mu kongerera inzobere mu bijyanye n'ikorwa ry'ibikoresho by'ubuvuzi.

Umuhate w'u Rwanda mu guteza imbere ubuvuzi washimwe n'umwe mu bayobozi ba IFMBE witwa Marc Nyssen, woherejwe kugira ngo azahure urwo rwego muri Afurika na rwo rugire imbaraga nk'uko mu Burayi hameze.

Yagaragaje ko kuri uyu mugabane nta nganda zikora ibyo bikoresho zihari bitari uko bitashoboka ahubwo hari abatinya gushoramo imari n'ubufatanye buke.

Yashimiye u Rwanda ruri kugerageza gutekerereza hafi Afurika yose binyuze mu gushinga ibigo nka CEBE, kagaragaza ko niruhozaho, intego yo kuba igicumbi cya Afurika mu buvuzi itazatinda.

Inzobere mu bijyanye n'ikorwa ry'ibikoresho by'ubuvuzi ziteraniye mu Rwanda aho ziri kwiga uko urwo rwego rwatezwa imbere
Umuyobozi w'Ihuriro ry'Abakora n'abita ku bikoresho by'ubuvuzi, Eng. Manzi Martin yagaragaje ko bashaka guteza imbere imikoranire ya hafi na Minisiteri y'Ubuzima
Inzobere mu bijyanye n'ikorwa ry'ibikoresho by'ubuvuzi zatambagijwe n'Ikigo Nyafurika cy'icyitegererezo mu gukora ibikoresho by'ubuvuzi cya Kaminuza y'u Rwanda
Ikigo Nyafurika cy'icyitegererezo mu gukora ibikoresho by'ubuvuzi cya Kaminuza y'u Rwanda kirimo ibikoresho usanga hake muri Afurika
Mu Kigo Nyafurika cy'icyitegererezo mu gukora ibikoresho by'ubuvuzi cya Kaminuza y'u Rwanda hanakorerwa insimburangingo z'umubiri w'umuntu



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/afurika-yihagije-ku-bikoresho-by-ubuvuzi-ikiraje-ishinga-inzobere-ziteranire-mu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)