Mugisha Bonheur Casemiro na Ishimwe Anicet bakiniye APR FC babonye amakipe mashya #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mugisha Bonheur Casemiro na Ishimwe Anicet bombi banyuze mu ikipe ya APR FC, babonye amakipe mashya mu cyiciro cya mbere muri Tunisia.

Bonheur yari asoje amasezerano ye muri Al Marsa yo muri Tunisia akaba ariko yari yahisemo kudamomezanya na yo.

Mbere yo guhagurukana mu Rwanda n'ikipe y'igihugu yerekeza muri Libya, yari yavuze ko mu minsi ya vuba abantu bazamenya aho azerekeza.

Amakuru avuga ko abifashijwemo na Ben Moussa wahoze atoza APR FC, yamaze kurangizanya na Stade Tunisien ikina mu cyiciro cya mbere muri Tunisia.

Si we wenyine kuko amakuru avuga ko uyu mutoza yanaboneye ikipe Ishimwe Anicet ya Olympique Beja na yo ikina mu cyiciro cya mbere muri Tunisia.

Mugisha Bonheur Casemiro yerekeje muri Stade Tunisien
Ishimwe Anicet yerekeje muri Olympique Beja



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mugisha-bonheur-casemiro-na-ishimwe-anicet-bakiniye-apr-fc-babonye-amakipe-mashya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)