Muhanga: Umucuruzi ukomeye akurikiranweho gukubita uwari umugiriye inama, akamuvuna akaboko - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amakuru avuga ko intandaro ya byose ari ikiganiro Bizimana yagiranye na Babonampoze bari gusangira ikinyobwa ku kabari kamwe kari mu mujyi wa Muhanga, ubwo ngo Bizimana yageragezaga kumugira inama y'icyo yakora ngo yagure ubucuruzi bwe.

Muri icyo kiganiro Bizimana yashimiye Babonampoze amubwira ko akoresha abakozi bakora neza, anamubwira ko na we aramutse ashinze akabari yakwishimira kuba ari bo akoresha. Ubwo ngo Bizimana akivuga atyo, yabonye Babonampoze ahindutse wahita amukubita urushyi rwamutuye hasi agahita avunika akaboko.

Bizimana usanzwe utuye mu Mudugudu wa Nyarucyamu ya II, Akagari ka Gahogo, Umurenge wa Nyamabuye, muri Muhanga, yabwiye ibitangazamakuru bikorera i Muhanga ko yavuye ku kabari akambakamba agahamagara umujyana kwa muganga, yahagera agasanga igufwa ry'urutugu ryacitse.

Ubwo yageragezaga kubaza Babonampoze icyamuteye kumugirira nabi ngo telefone ye ntiyigeze ayitaba, ibyatumye ahita afata icyemezo cyo gutanga ikirego kuri RIB.

Ku wa 27 Nzeri 2024, ni bwo Babonampoze yatawe muri yombi n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) ngo akurikiranwe ku cyaha cyo gukubita no gukomeretsa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyamabuye, Nshimiyimana Jean Claude, na we yemereye IGIHE iby'aya makuru y'ifatwa rya Babonampoze Pererine.

Ati "Habayeho urugomo, umugabo witwa Bizimana Leon avuga ko yakubiswe n'uwitwa Pererine, hanyuma nyine nk'uko n'amategeko abiteganya ko ukoze icyaha nk'icyo abihanirwa. Ubu Pererine yarafashwe ku bufatanye n'inzego z'ibanze ndetse na RIB.''

'Ubu hategerejwe ko amategeko yubahirizwa, dosiye ye ifitwe na RIB, ni bo bari kubikurikirana bakazagaragaza ukuri kwabyo.''

Nshimiyimana yakomeje avuga ko nk'uko inyandiko zo kwa muganga zagaragaje ko Bizimana Léon yavunitse igufwa ryo ku rutugu, bityo bikaba atari bintu byo kungwa kuko n'amategeko yabiteganyije, ahubwo urugomo nk'urwo rwo gukubita no gukomeretsa ruba rukwiye gukurikiranwa.

Mu buzima busanzwe, Bizimana Léon yari atunzwe no gukora ibiraka byo gutwara imodoka, kuri ubu avuga ko byahagaze,ndetse bikanavugwa ko yaranakuye umwana we mu ishuri kugira ngo aze kumurwaza, dore ko umugore we aherutse kwitaba Imana mu minsi micye yari ishize, indi impamvu isobanura agahinda ke.

Ku rundi ruhande ariko, kuri uyu wa 29 Nzeri 2024, Bizimana Leon wahohotewe, yatangirije IGIHE ko impande zari zihanganye zatangiye inzira y'ubuhuza kugira ngo zicoce amakimbirane mu bwumvikane.

Kuri ubu inzira y'ubuhuza mu nkiko (mediation) ni imwe mu nzira Minisiteri y'Ubutabera isaba ababuranyi kwiyambaza kuko uretse guhosha amakimbirane, inahendutse ugereranyije n'ubundi buryo busigaye.

Bizimana Leon uvuga ko yakorewe urugomo na Babonampoze Pererine, ibyatumye avunika igufwa ry'urutugu rishyira ukuboko.
Ifoto y'ibyuma byo kwa muganga, yagaragaje ko Bizimana yavunitse igufwa riva ku rutugu rishyira ukuboko.
Ibiro by'Umurenge wa Nyamabuye, muri Muhanga.



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/muhanga-umucuruzi-ukomeye-akurikiranweho-gukubita-uwari-umugiriye-inama

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)