Muhanga: Yagiye kwiba mu rugo rubamo umukarateka, arahondagurwa agirwa intere - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byabereye mu Murenge wa Shyogwe mu Kagari ka Ruli mu Mudugudu wa Kabeza mu rukerera rw'itariki ya 28 Nzeri 2024.

Amakuru atangwa n'Ubuyobozi bw'Umurenge wa Shyogwe avuga ko umuturage witwa Mukakarangwa Ancilla ari we watewe n'abajura babiri bapfumura inzu yararagamo barinjira, maze ihene ndetse babasha kwiba imwe muri zo ariko bene urugo baza kubumva.

Umuhungu wa Mukakarangwa witwa Ntuyenabo Felix binavugwa ko ari umukarareka ngo yaje kumva abo bajura ajya gutabara ari ho havuye gukomeretsa uwo mujura bikomeye kuko ngo yamwambuye umuhoro yari yaje yitwaje arawumutemesha.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Shyogwe, Nsengimana Oswald yasobanuriye IGIHE uko ibyo byagenze.

Yagize ati 'Abo bajura barinjiye umwe afata ihene imwe arayirukankana ariko ba nyir'urugo bari bamaze kubumva noneho umuhungu wa Mukakarangwa ahita ajya kurwana na wa mujura usigaye. Ubwo barwanga wa mujura yamukubise umuhoro yari afite mu mutwe no ku rutugu aramukomeretsa. Uwo muhungu na we mu kwirwanaho na we yaramukomerekeje ahantu hatandukanye'.

Yakomeje avuga ko ibyo biri kuba abo muri urwo rugo batabaje noneho irondo rigabatabara ndetse na Polisi yari hafi aho irahagera. Uwari wakomerekejwe yajyanywe kwa muganga i Kabgayi ndetse n'uwo mujura kugira ngo na we abanze ahabwe ubutabazi bw'ibanze.

Magingo aya uwo mujura ubu ari mu maboko y'ubugenzacyaha mu gihe Ntuyenabo na we yakomeje guhabwa ubuvuzi ngo akira neza ibikomere ariko uwibye ihene we ntarafatwa.

Uwo Munyamabanga Nshingwabikorwa yasabye abaturage kwirinda gushaka kurya ibyo batakoreye kandi bafite imbaraga zo kwihahira.

Ati 'Uriya mujura aturuka mu Karere ka Huye kandi yari afite imbaraga zo kuba yakora akabigeraho atibye. Izo mbaraga rero bazikoresha bakora ibibateza imbere aho kwiba'.

Nsengimana yasabye abaturage kandi kujya batangira amakuru ku gihe cyane cyane mu gihe babonye umuntu batazi kandi badafiteho andi makuru.

Uyu mujura yahuye n'uruva gusenya ubwo yari agiye kwiba mku rugo rubamo umukarateka
Umwobo abajura bari bacukuye ku nzu yararagamo ihene wamaze gusibwa



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/muhanga-yagiye-kwiba-mu-rugo-rubamo-umukarateka-arahondagurwa-agirwa-intere

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)