Mumenye bamwe aho twaturutse ntiwazigera usenga unyifuriza ikibi - Kwizera Olivier #rwanda #RwOT

webrwanda
1 minute read
0

Umunyezamu w'ikipe y'igihugu Amavubi na Al Kawkab muri Saudi Arabia, Kwizera Olivier yagaragaje ko afite inzozi zo kuzagera kure mu rugendo rwe rwa ruhago.

Ni mu butumwa aheruka kunyuza ku mbuga nkoranyambaga ze aho yavuze ko buri muntu aba agomba guhangana n'ubwoba bumurimo.

Ati "mubaye muzi aho bamwe muri twe twaturutse, ntabwo wazingera unsengera unyifuriza ikibi. Hangana n'ubwoba bukurimo, ntabwo ndasoza, nzagera kuri buri umwe."

Usesenguye neza iyi mvugo ya Kwizera Olivier, yashakaga kuvuga ko hari abantu baba bafite inkuru y'ubuzima bwa bo itandukanye n'iyo benshi bazi.

Ibi yavuze kandi uwabisanisha n'ubuzima bwe ntiyaba agiye kure kuko ni umwe mu bakinnyi bakuriye mu buzima bugoye, imyaka myinshi y'ubuzima bwe yayimaze ari we wimenyera buri kimwe.

Kwizera Olivier ni umwe mu banyezamu beza u Rwanda rufite bafite impano kandi bagiye babigaragaza.

Gusa muri iyi minsi ntabwo bamwe mu bakunzi b'ikipe y'igihugu bumva uburyo atagihamagarwa mu Mavubi kandi akina.

Kwizera Olivier yavuze ko bamwe mu bantu baba barakuriye mu buzima butoroshye



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mumenye-bamwe-aho-twaturutse-ntiwazigera-usenga-unyifuriza-ikibi-kwizera-olivier

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)